Print

Umuhungu yatse mama we urukundo ararumwemerera abicishije kuri Facebook

Yanditwe na: Martin Munezero 3 June 2020 Yasuwe: 2267

Ntibiramenyekana neza aho ibi byabaye n’aho byabereye n’amazina ya nyina w’uwo mwana wiyise Prince Max, gusa bigaragara ko ari inkuru ya vuba cyane yasangiwe uyu mwaka kuwa 1 Gashyantare.

Uyu mwana wiyise Prince Max kuri facebook agomba kuba yaragize ubutwari bukomeye bwo gushyira nkuru ye hanze kuko nyina yashoboraga kubimenya mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kugirango ibintu birusheho kuba bibi, Prince ashobora kugwa mu bibazo bikomeye bitewe nuko iyi nkuru yagiye ikwirakwira hirya no hino. Mu gihe gito, inkuru yari imaze gukusanya abantu bagera ku 8 000 kuri imwe mu mbuga nkoranyambaga nini ku isi yose.

Kugeza magingo aya, gushakisha izina rye bwite na n’ibyo yagiye atangaza mbere ntacyo byatanze. Mu buryo bwagutse, ibyo bishobora gusobanura ko Prince Max yamaze kugira ibibazo, niyo mpamvu yahisemo gukuraho uyu mwanya na konti ye.