Print

Ibiciro by’ingendo zambukiranya intara n’umujyi wa Kigali byiyongereye cyane kubera Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 June 2020 Yasuwe: 7365

Ku rundi ruhande abamotari bishimiye gusubira mu muhandanyuma y’igihe ibinyabiziga byabo biparitse mu rugo kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Nubwo bimeze bityo,abagenzi bakoze ingendo hirya no hino mu ntara z’igihugu uretse Rusizi na Rubavu bakubitanye n’izamuka rihambaye ry’ibiciro by’ingendo.

Mu minsi ishize,RURA yatangaje ko izamuka rihambaye ry’ingendo ryatewe n’uko imodoka ziri gutwara abantu bake kuko zitwara 1/2 cy’abo zigomba gutwara kubera amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.