Print

Urukiko rw’I Paris rwatangaje aho Kabuga Felicien agomba kuburanishirizwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 June 2020 Yasuwe: 2818

Abunganira Bwana Kabuga w’imyaka 84, ariko wabwiye urukiko ko afite imyaka 87, bavuze ko ashaje kandi arwaye bityo ku mpamvu z’amagara ye adakwiye kuvanwa mu Bufaransa ko ari ho yaburanishirizwa gusa urukiko rwabyanze rumwohereza Arusha.

Mu iburanisha riheruka, ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 20 ishize ashakishwa ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994, Bwana Kabuga yahakanye ibyaha aregwa abyita ibinyoma.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko mu rukiko Kabuga yabajijwe niba yarumvise ibirego aregwa n’urwo rwego rwa ONU/UN.

Yasubije mu Kinyarwanda, hakoreshejwe umusemuzi ati: "Ibyo byose ni ibinyoma. Nta mututsi n’umwe nishe. Nabagurizaga amafaranga mu bucuruzi, sinari kwica abakiriya banjye".

Abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gushyikiriza abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga.

Basabye ko ibizamini bya DNA byafashwe ngo hamenyekane neza ko ari we biteshwa agaciro kuko byafashwe umukiriya wabo atabishaka.

Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, yabwiye urukiko ko Kabuga ashaje kandi arwaye, ko bashaka "kumwohereza i Arusha batitaye ku buzima bwe n’amagara ye".

Me Bayon yavuze ko umukiriya we atinya ko mu rukiko rwa UN yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Uruhande rumwunganira rwasabye ko atohererezwa uru rukiko rwamushakishaga, ko ahubwo yarekurwa akanakorerwa ibizamini by’amagara n’ubuzima bwo mu mutwe.

Uruhande rumwunganira rwavuze ko Kabuga aho afungiye nta muntu bahuza mu rurimi kandi akeneye kwitabwaho byihariye.

Basabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe akajya kuba kuri umwe mu bana be, batanga urugero ko yakwambikwa icyuma cyo gukurikirana umuntu ku ikoranabuhanga (electronic ankle tag).

Ubusabe bwo kumurekura urukiko rwabwanze, umucamanza yavuze ko "nubwo adafite ubushobozi bwo gucika yirutse, ariko babonye ko afite ubwo gukoresha inyandiko mpimbano akihisha".

Serge Brammertz umushinjacyaha w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yatangaje ko Kabuga yafashwe bisabwe n’uru rwego, asaba ko yoherezwa gufungirwa by’agateganyo i La Haye mu Buholandi.

Kabuga yafashwe nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa, umupolisi ukuriye ishami rya jenoside n’ibindi byaha muri polisi y’Ubufaransa aheruka gutangaza ko yafashwe ’bivuye mu gukurikirana umwana we wavaga mu Bwongereza akajya kumusura’.

Mu cyumweru gishize, umucamanza William H. Sekule w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yategetse ko urubanza rwa Kabuga rugomba kubera i Arusha.

Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, mu cyumweru gishize yabwiye urukiko ko bashaka kohereza Kabuga i Arusha "batitaye ku buzima bwe n’amagara ye".

Me Bayon yavuze kandi ko umukiriya we atinya ko muri urwo rukiko yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Mu minsi ishize,abana ba Félicien Kabuga bavuze ko afunze mu buryo bumwima uburenganzira bwe nk’umuntu ufite ubuzima "bumeze nabi cyane" ucyeneye kwitabwaho byihariye.

Mu itangazo basohoye kuwa gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2020, bavuze ko nk’umuntu ufite ibyo ashinjwa, se yamye yifuza kwitaba ubutabera ngo yisobanure, ariko atari mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda rw’i Arusha (TPIR/ICTR) bavuga ko "kuva rwashyirwaho rutahwemye kugaragaza kubogama".

Abana ba Kabuga bavuga ko kuva mu myaka micye ishize, se w’imyaka 87 y’amavuko arwaye indwara zitandukanye nk’indwara y’isukari nyinshi mubiri (diabète), gutera k’umutima mu buryo bwihuse cyane (hypertension) ndetse n’indwara yo kwibagirwa kubera izabukuru.

Bavuga kandi ko mu mwaka ushize yabazwe mu nda, bityo ko "acyeneye kwitabwaho no gukurikiranwa bya buri kanya, nk’umuntu wese ugeze mu zabukuru w’intege nke ucyeneye gufashwa".

Abana ba Kabuga bavuga ko usibye ibyo, se nta Gifaransa nta n’Icyongereza azi. Ko kuba ari muri gereza, adashobora kwivugira no kwigenza kandi ari mu kato, ari ukumutererana.

Bavuga ko uko ubuzima bwe bumeze "ntaho bihuriye na busa n’uburyo afunzemo", kandi ko batangajwe no kubona ubucamanza bwanga gukoresha ibizamini byo kwa muganga ngo buhinyuze ibyo bavuga by’uburwayi bwa se, nubwo abunganizi be mu mategeko bari babisabye.

Bavuga kandi ko kuva Kabuga yatabwa muri yombi ku itariki ya 16 y’uku kwezi, ku wa kane ku itariki ya 28 ari bwo bemerewe kuvugana na we kuri tefelone gusa, nubwo umushinjacyaha mukuru yari yatanze uruhushya ku itariki ya 20 ko bemerewe kumusura.

Kabuga w’imyaka 84, ari mu gatsiko kamwe n’abahoze bategeka u Rwanda bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi aho ari umwe mu batangije televiziyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura byashishikarije Abahutu kwica Abatutsi.