Print

Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi Ngendahimana uri mu beza bakina hagati mu kibuga mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 June 2020 Yasuwe: 1761

Uyu Ngendahimana wari umaze imyaka 6 ahesha ishema Police FC,yahisemo guhagarika umubano w’imikoranire bari bafitanye asanga undi mukoresha mushya ariwe Kiyovu Sports bivugwa ko yamuguze akayabo ka miliyoni 6 FRW, akazajya ahembwa ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ngendahimana yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2 yiyongera ku bandi bakinnyi bakomeye imaze kugura barimo Kimenyi Yves,Babuwa Samson,Irambona Eric

Ngendahimana ari mu mateka ya Police FC kuko ariwe wayifashije kwegukana igikombe kimwe rukumbi cy’amahoro ifite mu mwaka wa 2015 atsinda Rayon Sports FC igitego cy’umutwe ku mukino wa nyuma.

Ngendahimana yageze muri Police FC avuye muri Musanze FC ndetse iyi kipe y’abashinzwe umutekano yari ayibereye kapiteni uhoraho.