Print

Tanasha yanenze bikomeye Diamond utubahiriza inshingano ze

Yanditwe na: Martin Munezero 4 June 2020 Yasuwe: 1113

Ku bwa Tanasha Donna umugabo we bamaze no gushwana ntabwo yigeze agira ikintu na kimwe akora kugirango umwana wabo Junior Naseeb akure neza,ndetse anavuga ko nta bufasha na buke akeneye ngo umwana wabo akomeze gukura neza, gusa uyu muririmbyi wahoze ari umunyamakuru yatangaje ko ntacyo nyuma y’uko aba bombi baheruka kugaragara bashyigikira umuziki wa Diamond Platnumz mu mbyino bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo za Instagram.

Mu busanzwe umugore aba ategereje ubufasha bwinshi ku mugabo we kugirango abashe kurera abana neza gusa siko bimeze kuri Tanasha Donna,kuko abona papa w’umwana we nk’umubyeyi udashoboye na gato, gusa Tanasha Donna aganira n’umunyamakuru Jalang yabisobanuye neza byose ko arera umwana we wenyine nta bufasha na buto ahawe n’umufasha we.

Tanasha Donna asobanura neza ko Diamond Platnumz nta mafaranga na make yigeze amuha kugirango bafatanye kurera nk’ababyeyi bahuriye ku mwana bagomba kurera, ati:

Ntacyo amfansha byose mbikora njyenyine, ijana ku ijana ibyo mbabwira ni ukuri, ndababwiza ukuri ntabwo nshobora kuvuga ibintu bitigeze biba na gato, ndamwubaha ariko nta kintu ajya amfansha.


Comments

sezikeye 4 June 2020

Ariko ikibazo nimwe bakobwa mwishyira abahungu mukaryamana mudateye igikumwe!!! Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko ko baryamana.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nirwo rukundo?Bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.