Print

Haravugwa amarozi muri Perezidansi ya Congo[IPEREREZA RIRI GUKORWA]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 June 2020 Yasuwe: 2153

Ibi byarushijeho kugira uburemere nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umucamanza, Raphaël Yanyi, wari ushinzwe kuburanisha urubanza ku kunyereza miliyoni 50 z’amadorali y’Amerika yari agenewe gahunda yihutirwa y’iminsi 100 ya Perezida Tshisekedi.

Kuva iki cyorezo cya Covid-19 cyagera muri Congo, kimaze gufata abantu basaga 3,300, mu gihe kimaze guhitana abagera kuri 72 barimo abari begereye Umukuru w’Igihugu no muri guverinoma.

Mu bayobozi, iki cyorezo cyabanje kugera ku muryango wabo harimo Minisitiri w’Ubukungu, Acacia Bandubola, wapfushije mushiki we na murumuna we bakoraga mu biro bye.

Kuva icyo gihe muri Werurwe, hakurikiyeho imfu muri Perezidansi ya Congo, nk’urwa Jacques Ilunga wari ushinzwe gutegura misiyo za perezida, kongeraho urwa Musenyeri Gerald Mulumba, se wabo wa Tshisekedi, wari umuyobozi wa “Maison civile” muri Perezidansi muri Mata, ndetse na Charles Kilosho, wari umuyobozi wungirije ushinzwe itumanaho muri Perezidansi wapfuye mu kwezi gushize.

N’ubwo bimeze bityo, hari bamwe bagiye bemeza ko aba bantu bicwa n’uburozi aho kuba Coronavirus n’ubwo nta gihamya batanga, ibintu Perezidansi ya Congo yirinze guhakana cyangwa ngo yemeze itangaza ko hatangijwe iperereza.

Tharcisse Kasongo Mwema Yamba, Umuvugizi wa Perezida wa Congo, yagize ati: “Ntiba ntibeshya, tumaze gushyingura abantu babiri cyangwa batatu.”

Yabitangarije mu cyumweru gishize kuri Televiziyo y’Igihugu, RTNC, ubwo yabazwaga ku makuru avuga ku marozi avugwa yaba yihishe inyuma y’izo mfu zikurikiranye. Ati:

Mu rwego rwa siyansi, nta kimenyetso na kimwe cyatanzwe kivuga ko hari ikindi kintu uretse Covid-19 mu mfu zatubabaje muri Perezidansi ya Repubulika.

Kuri iki kibazo, kuri uyu wa Kabiri kuri Top Congo FM, Umujyanama Udasanzwe wa Perezida ushinzwe ubwisungane mu kwivuza, Dr Roger Kamba, yahishuye ko ibyo bihuha bivugwa kuri izo mpfu bigomba gusesengurwa. Ati:

Twafashe ingamba zo gusesengura ibihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko abantu bapfuye bazize uburozi muri Perezidansi.

Dr. Roger Kamba yanze gutangaza “ingamba zose zafashwe”, agira ati: “Ibi biracyari mu iperereza”. Yakomeje agira ati:

Dufite uburenganzira bwo kwibaza ikibazo no gukora iperereza kugira ngo tumenye ukuri n’ibihuha. Perezida wa Repubulika afatana uburemere ibintu byose kandi akagerageza gusubiza ibibazo mu buryo bufite intego.

Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika yizeza ko ibisubizo bizashyirwa ahagaragara hagamijwe gushyira umucyo ahari urujijo.