Print

Polisi y’u Rwanda yatangaje byinshi kuri wa mupolisikazi uheruka kwicwa na Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 June 2020 Yasuwe: 11160

Polisi yatangaje ko abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo bakomeje kuzuza inshingano zabo ari nako bakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Umwe mu bapolisi wakoranaga na Mbabazi Enid mu butumwa bw’amahoro i Malakal ejo yabwiye BBC ko bafite impungenge z’uko hari abandi baba baranduye kuko Mbabazi yakoraga akazi ko kwita kuri bagenzi be.

Mbabazi, w’imyaka 24, yari umupolisikazi w’ipeti ribanza mu gipolisi cy’u Rwanda rya ’police constable’ wagiye mu kiciro giheruka gusimbura ikiciro cy’abapolisi bacyuye igihe cyabo mu butumwa i Malakal nk’uko bagenzi be babibwiye BBC.

Polisi y’u Rwanda isubiramo amagambo y’umuvugizi wayo CP John Bosco Kabera ko "Polisi y’u Rwanda ibabajwe n’urupfu rwa PC Mbabazi Enid wari kumwe na bagenzi be mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Sudani y’Epfo ahitwa i Malakal..."

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda avuga kandi ko bari "gukora ibishoboka byose kugira ngo abari mu butumwa bagume batekanye" kandi ko "babizeza umutekano".

Ati: "Turimo kubigisha uko iki cyorezo gikwirakwira ndetse n’uburyo bwa nyabwo bwo kukirinda. "

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abakuriye ubu butumwa bw’amahoro nabo batanze ubutumwa butandukanye bwihanganisha u Rwanda n’umuryango wa Mbabazi Enid.

Muri Sudani y’ejo, radio Miraya y’ubutumwa bwo kugarura amahoro bwa UNMISS ivuga ko kuwa kabiri gusa habonetse abantu 323 bashya banduye coronavirus, imibare yose hamwe imaze kugera ku 1,317.

Inkuru ya BBC


Comments

5 June 2020

byinshi uvuga birihe? mwabuze Ibibatunga