Print

Davido yavunitse ukuguru bituma umukunzi we asuka amarira

Yanditwe na: Martin Munezero 4 June 2020 Yasuwe: 2998

Davido yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze atangariza abafana be ko yavunitse kamwe mu maguru ye abiri byakiranwa akababaro gakomeye n’umukunzi byaherukaga kuvugwa ko bafitanye ibibazo byashoboraga no kubashwanisha cyane, Avril Rowland yagaragaje ko yifuza ko umukunzi we yakira “Ndizera ko urongera kumera neza vuba mukunzi,ndagukunda. Twese turakwifuriza ibyiza” aya ni amagambo ya Chioma Avril Rowland baherukaga gushwana.

Umuhanzi Davido ujya ahabwa akazina k’akabyiniriro ka Thechefchi nyuma yo kumenyesha ko yavunitse yahise atungurwa n’umukunzi abafana bagwa mu gihirahiro kuko aba bombi baherukaga gushwana ubwo byakwirakwiraga ko Davido yambuye impeta umukunzi we kandi bateganyaga imishinga iyishamikiyeho.

Davido yakoze impanuka maze umukunzi we Chioma Avril Rowland ahita amugarariza ko yifuza ko yamererwa neza vuba, abantu batangira kwibaza niba urukundo rwabo rukunda kurangwa no kuvuga ko bashwanye byaba ari ukujijisha kubera bashaka gihamya bakayibura.