Print

Nigeria: Undi munyeshuri w’umukobwa w’imyaka 18 yafashwe ku ngufu aranicwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 June 2020 Yasuwe: 1668

Iki ni kimwe mu bindi bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwica abagore bibayeho muri Nigeria mu gihe cy’icyumweru kimwe gishize.

Iyicwa rye rikurikiye iry’abandi bakobwa babiri bishwemu minsi ishize; Tina Ezekwe wiciwe i Lagos na Uwavera Omozuwa wiciwe i Benin City nk’uko BBC Pidgin ibivuga.

Barakat Bello wigaga ku ishuri rikuru ry’ubuvuzi bw’amatungo rya Federal College of Animal Health, yari yasubiye iwabo ku ivuko kubera ingamba zafashwe zo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Ku wa kabiri, Barakat yari mu rugo wenyine.

Ariko ubwo musaza we muto kuri we yagarukaga mu rugo, yasanganiwe n’amaraso hafi y’ubwiherero, nkuko bitangazwa n’umunyamakuru wa BBC Celestina Olulode.

Isuzuma ryo kwa muganga ryakorewe ku murambo we ryasanze ko yafashwe ku ngufu ubundi aricwa. Polisi yemeje ko hari gukorwa iperereza.

Mu gihe cy’iminsi 7 ishize, hagaragaye uburakari ku mbuga nkoranyambaga, Abanya-Nigeria benshi bavuga ko bafite impungenge niba leta ishaka guhangana n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Ku cyumweru, abagabo 12 muri leta ya Jigawa iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba batawe muri yombi nyuma y’ibirego bivuga ko bafitanye isano n’ifatwa ku ngufu mu gihe cy’amezi abiri ry’umukobwa w’imyaka 12.

Ku wa kabiri w’icyumweru gishize, Tina Ewekwe w’imyaka 16 y’amavuko yishwe arashwe n’umupolisi mu mujyi wa Lagos. Abategetsi bavuga ko abapolisi babiri ubu bafunze.

Muri icyo cyumweru kandi, Uwavera Omozuwa w’imyaka 22 y’amavuko yiciwe mu rusengero - umukobwa bavukana avuga ko yari yanafashwe ku ngufu.

Muri iyo minsi,Hashtag #JusticeForUwa yarakoreshejwe cyane muri weekend muri Nigeria, abo mu muryango we basaba ko abishe umwana wabo bahigwa.

Uwavera yari yagiye kwigira ahantu "hatuje" mu rusengero hafi y’umujyi abamo wa Benin City mu majyepfo ya Nigeria ari naho yagiriwe nabi nk’uko mushiki we Judith yabibwiye BBC Pdgin.

Uyu munyeshuri, wifuzaga kuzaba umuforomokazi, yapfiriye mu bitaro kuwa gatandatu, hashize iminsi itatu akubitiwe mu rusengero.

Judith Omozuwa avuga ko mushiki we yabanje no gusambanywa ku ngufu.

Umuryango we uvuga ko bahamagawe n’umugore ukora ku rusengero rwa Redeemed Christian Church of God kuwa gatandatu nijoro.

Uwavera bamujyanye kwa muganga nyuma y’uko umwe mu bashinzwe umutekano amubonye, yasanze ijipo ye bayiciye kandi umupira we wuzuyeho amaraso nk’uko mushiki we Judith abivuga.

Umuvugizi w’igipolisi muri leta ya Edo, ifite umurwa mukuru wa Benin City, yabwiye BBC Pidgin ko bari guperereza ku byabaye nk’ubwicanyi, atari igikorwa cyo gufata ku ngufu.

Yavuze ko uyu mukobwa yapfuye nyuma y’imirwano ku rusengero, nta makuru arambuye yabitanzeho.

Uwavera nibwo yari agitangira muri Kaminuza ya Benin aho yigaga mu ishami rya microbiology.

Mushiki we avuga ko yakundaga kujya muri ruriya rusengero baturanye kwicara ngo yige kuko ari ahantu hatuje.

Amakuru atemejwe n’inzego zibishinzwe y’ibinyamakuru byaho, avuga ko itsinda ry’abagabo ryinjiye mu rusengero basambanya ku ngufu Uwavera nyuma bamukubita bakoresheje kizimyamoto.

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize, abanyanijeriya benshi bari barakajwe n’umupolisi ushinjwa kurasa akica umukobwa w’imyaka 16 witwa Tina Ezekwe mu mujyi wa Lagos.

Igipolisi cyatangaje ko uyu mupolisi yafashwe agafungwa.

Kuri Twitter abaturage ba Nigeria bagaragaza ko leta yananiwe guhangana n’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse bibaza niba ababyeyi barera abana b’abahungu mu buryo bukwiriye.

Ku munsi w’ejo ku wa gatatu, Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yamaganye iyicwa rya Uwavera.

Mu buryo butari busanzwe, iperereza ku iyicwa rya Uwavera ryimuriwe ku biro bikuru bya polisi biri mu murwa mukuru wa politiki Abuja.

Inkuru ya BBC