Print

Uganda yiyemeje kurekura Abanyarwanda 130 mu cyumweru gitaha mu rwego rwo kunoza umubano n’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 June 2020 Yasuwe: 1417

Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020,nibwo izi ntumwa z’ibihugu byombi zasubukuye ibiganiro byo kunoza umubano wabyo byombi nyuma yo gukomwa mu nkokora na Coronavirus.

Iyi n’inama ya 5 ihuriweho n’ibi bihugu bine birimo u Rwanda, Uganda, DRC na Angola ije ikurikira iyabereye I Gatuna yahuje abakuru b’ibihugu.Inama y’uyu munsi yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference.

Amafoto yashyizwe kuri Twitter, agaragaza ko intumwa z’u Rwanda muri ibi biganiro ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta,mu gihe iza Uganda riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu; Sam Kutesa.

Intumwa za Angola ifatwa nk’umuhuza muri ibi biganiro, zo ziyobowe na Minisitiri w’Ubutwererane Tete Antonio mu gihe intumwa zo ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo y’umuhuza zo ziyobowe na Gilbert Kankonde Malamba Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu akaba anungirije Minisitiri w’Intebe.

Mu ijambo rye,Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko u Rwanda rutewe impungenge no kuba Leta ya Uganda ikomeje kurenga nkana ku myanzuro yafatiwe mu nama zabanjirije iy’uyu munsi ibintu yavuze ko bishimangira ubushake buke Uganda ifite mu gukemura ikibazo kiri mu mubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri Biruta yatanze urugero rw’aho ku itariki 18 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, abagore 2 b’abanyarwandakazi bajugunywe ku mupaka w’ibihugu byombi nyuma yo guhohoterwa n’inzego z’umutekano za Uganda.

Uganda kandi ngo ikomeje kwinangira kuko kugeza magingo aya yanze kurekura amagana y’abanyarwanda bafungiwe muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikaba kandi yaranze kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera ku butaka bwa Uganda nta nkomyi.

Minisitiri Kutesa yavuze ko nyuma y’iperereza ryakozwe ku banyarwanda bafungiwe mu magereza atandukanye muri Uganda, basanze abagera ku 130 bagomba gushyikirizwa u Rwanda ndetse Uganda ikazabashyikiriza u Rwanda mu cyumweru gitaha ku mupaka wa Kagitumba na Milama.

Kutesa yavuze ko abandi abagera kuri 310 baregwa ibyaha bikomeye bo bagomba gukomeza gufungwa.

Kuwa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020,nibwo i Gatuna/Katuna ku mupaka w’u Rwanda na Uganda habereye inama yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, ndetse n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’abahuza muri ibyo biganiro by’amahoro.

Abari muri iyo nama basabye ko igihugu cya Uganda gisuzuma mu gihe cy’ukwezi ibyo gishinjwa n’u Rwanda byo gucumbikira ku butaka bwacyo abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu gihe ibyo Uganda ishinjwa bizagaragara ko ari ukuri, igihugu cya Uganda kizakora ibishoboka byose kugira ngo gihagarike ibyo bikorwa, giharanire kandi ko bitazongera kubaho.

Hari hemejwe ko isuzuma rizakorwa n’Itsinda ryashyizweho rihuriweho n’u Rwanda na Uganda (Ad-Hoc Ministerial Commission) rigamije kureba iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda gusa ntibyabayeho kubera icyorezo cya Covid-19 cyahise gica ibintu.

Hari hemejwe ko mu gihe iyo Komisiyo izabona ko uyu mwanzuro wubahirijwe, izatanga raporo ku bakuru b’ibihugu, nyuma mu minsi 15 abahuza b’impande zombi bagatumizaho inama y’abakuru b’ibihugu uko ari bine, bakongera guhurira ku mupaka wa Gatuna/Katuna kugira ngo bafungure ku mugaragaro uwo mupaka, ingendo hagati y’abaturage b’ibihugu byombi zongere gukorwa nta nkomyi.




Comments

mazona 5 June 2020

ko bavuze ko ntabo befite, abo bazava he?