Print

Hamisa Mobetto yavuze uburyo kuvugana na Diamond ari uguta umwanya

Yanditwe na: Martin Munezero 4 June 2020 Yasuwe: 2317

Ni mu kiganiro yagiriye ku wa gatandatu kuri NBS n’umunyamakuru witwa Tuff B maze amubaza ikibazo asa nk’uwashakaga kudasubiza, byari bimeze bite ubwo wakundanaga n’umuhanzi Diamond Platnumz? yamusubije agira ati “Mu by’ukuri ntabwo nshaka guta umwanya mvuga kuri Diamond Platnumz,kuko twabanye kera ubu mfite abo tubana ubu, ni ikintu ntashaka kugira icyo mvugaho, kuko ni ibya kera”.

Hamisa Mobetto yabyaranye na Diamond Platnumz umwana gusa uyu muhanzi hari ubwo yajyaga ahakana ko yabyaranye n’uyu munyamideli w’imyaka 25, kuri ubu Hamisa Mobeto afite ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Mobetto Styles Boutique.

Icyamamare mu njyana ya Bongo Flava, Diamond Platnumz akunze kunengwa n’abagore bagiye bakundana yaba Tanasha Donna n’abandi babyaranye. Tanasha aheruka kumunenga avuga ntacyo akora na kimwe mu nshingano ze mu kurera umwana babyaranye Junior Naseeb ndetse yanagiye avuga kenshi ko ariwe watumye batandukana mu mubano.