Print

Covid-19: Habonetse abandi barwayi 13 bose bo mu karere ka Rusizi hakira abandi 9 mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 June 2020 Yasuwe: 1597

Uyu munsi hakize abantu 9 bityo abamaze gukira bose baba 280. Abakirwaye baba 128 mu gihe hamaze gupfa abantu 2.

Abarwayi bashya bagaragaye mu karere ka Rusizi,bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwa ngo batanduza abandi.

Abaturarwanda barasabwa gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo bakurikiza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa, kubahiriza intera ya metero ndetse no gukaraba kenshi n’amazi meza ndetse n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020, imirenge igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID19.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rivuga ko iki cyemezo cyashingiye ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu Karere ka Rusizi.

Iri tangazo rivuga ko guhera uyu munsi Umujyi wa Kamembe, ni ukuvuga Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe, ushyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo (lockdown) izamara nibura ibyumweru bibiri.

Iyi minisiteri yanavuze iko abakozi ba Leta n’abikorera bose basabwa gukorera akazi mu rugo, keretse abatanga serivisi za ngombwa.

Amasoko amaduka, inzu zo kwiyogoshesherezamo, amagaraje, ibinamba, ubwubatsi bw’inzu, ubwubatsi bw’amato, birafunze, keretse ahacururizwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku, farumasi, lisansi na mazutu, n’ibindi bikoresho by’ibanze;

Resitora n’amahoteli byemerewe gukoresha abakozi bake kandi bagatanga serivisi yo guha amafunguro abakiriya bakayatahana (take away);

Ingendo zose zitari ngombwa zirahagaritswe; kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zikomeye birabujijwe;

Uburobyi no koga mu kiyaga cya Kivu birahagaritswe;

Ingendo hagati y’ahashyizwe muri Gahunda ya Guma mu Rugo n’ibindi bice by’Akarere ka Rusizi zirabujijwe, keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ariko ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza;

Mu bindi bice byose by’Akarere ka Rusizi harakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi nk’uko biteganwa n’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020;

Inzego zibishinzwe zirakomeza kugenzura ko hari n’ahandi hashobora gushyirwa muri Guma mu Rugo mu gihe bibaye ngombwa;

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

Abaturage barasabwa gukomeza kuguma mu rugo no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi yatanzwe n’inzego z’ubuzima kandi niba ugaragayeho ibimenyetso cyangwa ubonye ubifite ugahamagara 114.