Print

Umuhanzi na Gafotozi basabwe gusaba imbabazi Perezida wa Zambia bitarenze amasaha 24

Yanditwe na: Martin Munezero 5 June 2020 Yasuwe: 945

Kuri uyu wa Gatatu, Bwembya na Chellah hamwe n’undi muhanzi witwa Kings Malembe bari basabwe na Minisitiri wa Lusaka, Bowman Lusambo gusaba imbabazi Perezida bitarenze amasaha 24. Kings yarabikoze ariko bagenzi be banga kubikora.

Bwembya uzwi nka B Flow mu njyana ya Dancehall, yanenze Leta ya Zambia kutita ku buryo Abashinwa bafata nabi abakozi bo muri icyo gihugu mu gihe Chellah we yamaganye ruswa iri muri Guverinoma.

B-Flow yabwiye BBC ko adashobora gusaba imbabazi azi neza ko ibyo yavuze ari ukuri.

Yagize ati “Ntawe uzancecekesha cyangwa ngo antere ubwoba mu gihe nakoresheje uburenganzira nemerewe bwo gutanga ibitekerezo. Iterabwoba rya Minisitiri ntabwo rizambuza kugaragaza ibibazo igihugu gifite.”