Print

Umunyamakurukazi yarokotse amenyo y’ingona yashatse kumurya ubwo yafatiraga amashusho hafi yayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2020 Yasuwe: 5249

Ubwo uyu mugore yakoraga inkuru hafi y’iki gishanga,iyi ngona abantu bise Bonecruncher yavuye mu mazi iramusimbukira ngo imurye ariko kuko yari kure yayo gato ararokoka.

Mu mashusho yakwirakwijwe hirya no hino mu binyamakuru,yagaragaje uyu munyamakuru agiye kuribwa n’iyi ngona hanyuma ahita ahunga ajya kure.

Uyu munyamakuru wa Nine News witwa Zarisha Bradley yarokotse aya menyo y’ingona ku munsi w’ejo ubwo yari yagiye gukorera inkuru muri iki gishanga akegera hafi cyane yacyo ari gufata amashusho.

Uyu munyamakuru akimara kubona iyi ngona imuhushije yahise avuza induru,arahunga ahita yicira ijisho uwamufataga amashusho ngo abihagarike.

Muri aya mashusho uyu munyamakurukazi yahise aseka nyuma yo gucika iyi ngona,aravuga ati “Ntugasekere ingona [crocodile].

Sintekereza ko nahunze cyane ariko icyo nababwira nuko nta kibazo nagize.Yansimbukiye ariko ntacyo yantwaye.Nagiranye ibihe byiza na Bonecruncher.

Amakuru avuga ko iyi ngona yari imaze amezi 6 yaraburiwe irengero nyuma y’aho agace yabagamo katwitswe n’inkongi y’umuriro yibasiye Australia muri Mutarama uyu mwaka.

Iyi ngona yacitse akaguru kayo kamwe imeneka n’ijisho ubwo yarwanaga n’indi byabanaga mu gishanga.