Print

Komisiyo y’ubujurire muri FERWAFA yateye utwatsi ibirego bya Gicumbi F.C na Heroes F.C

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2020 Yasuwe: 587

Heroes FC yari iya 15 n’amanota 16 na Gicumbi FC yari iya nyuma n’amanota 15, zombi zamanutse mu cyiciro cya kabiri nk’uko byemejwe na FERWAFA ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi.

FERWAFA yatangaje ko ibyemezo byafashwe hashingiwe ku bubasha Komite Nyobozi yayo ihabwa n’ingingo ya 33 muri sitati (amategeko shingiro) ya FERWAFA n’ingingo ya 28 mu mategeko ngengamikorere yayo.

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yateranye kuwa 05/06/2020 yiga ku bujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C.

Gicumbi F.C na Heroes F.C, bose bavuga ko impamvu zabo z’ubujurire ari zimwe zo kuba barafatiwe ikemezo cyo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kinyuranyije n’amabwiriza n’inama zatanzwe n’inzengo zikuriye umupira w’amaguru kw’isi no mu Rwanda.

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yari iyobowe na Bwana Kajangwe Joseph yemeje ibi bikurikira:

Ko Ubujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C nta shingiro bufite.

Ko ikemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA cyo kuwa 22/05/2020 cyo kumanura mu cyiciro cya kabiri amakipe Gicumbi F.C na Heroes F.C kidahindutse.

Gicumbi FC yari imaze imyaka irindwi mu cyiciro cya mbere nyuma yo kuzamurwa na nyakwigendera Kalisa Jean Paul ‘Mourinho mu gihe Heroes FC yasubiye mu cyiciro cya kabiri nta mwaka urashira kuko yazamutse muri Kanama 2019.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemeje ko nubwo mu cyiciro cya kabiri, amakipe yari amaze gukina imikino ibanza yo mu matsinda, amakipe ane ya mbere muri buri tsinda azakina Imikino ya kamarampaka (playoffs) yo gushaka amakipe abiri azasimbura Gicumbi FC na Heroes FC, bikazakorwa ubwo guverinoma y’u Rwanda izaba itanze uburenganzira bwo kongera gukina.