Gianna Floyd ufite imyaka itandatu, aherutse kugaragara ku bitugu bya nyirarume agira ati: ‘Papa yahinduye isi.’ Nyina yavuze ko yabwiye Gianna ko se yapfuye kubera ko atashoboraga guhumeka.
Kanye West yashyizeho ikigega cyo kuzigama cyitwa 529, mu rwego rwo gutanga inkunga ingana na miliyoni 2 z’amadolari ku banya-Amerika bakomoka muri Afurika baherutse kwicwa n’abapolisi ndetse n’abandi bazungu.
Nkuko TMZ yabitangaje, West akaba arimo guha imiryango n’amakipe y’abanyamategeko baburanira Ahmaud Arbery na Breonna Taylor, nabo bishwe n’abapolisi.