Print

Perezida Trump yajyanywe mu nkiko kubera gukuraho abigaragambyaga mu mahoro kubera ubwicanyi bukabije bwakorewe George Floyd

Yanditwe na: Martin Munezero 6 June 2020 Yasuwe: 5042

Twitter yahise ikuraho amashusho Perezida Donald Trump ku rubuga rwayo mu rwego rwo kwihangnisha umuryango wa George Floyd bitewe n’ikirego Twitter ivuga ko yishe uburenganzira bw’abandi.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’Abanyamerika (American Civil Liberties Union) cyangwa se mu magambo ahinnye, ACLU, wareze ubuyobozi bwa Trump, uvuga ko abayobozi bahungabanyije uburenganzira bw’abaturage mu myigaragambyo.

Umuyobozi wa Washington, DC, yasabye imitwe ya gisirikare yoherejwe mu mujyi ivuye mu bindi bice by’igihugu kugira ngo bahangane n’abigaragambya, yahava byihuse.

Naho Ibiro by’ubuyobozi bwa polisi ya Los Angeles byo byavuze ko bitazongera kubahiriza isaha yo gutaha yashyizweho kugira ngo ihoshe imyigaragambyo.