Print

Umujura yagiye kwiba umunyamakuru afatwa yasinziriye atararangiza igikorwa cye cyo kwiba

Yanditwe na: Martin Munezero 6 June 2020 Yasuwe: 3742

Umunyamakuru wa Radiyo yo muri Afurika y’Iburasirazuba na ITV Zanzibar, Farouk Karim yemeje ubwo bujura, agaragaza ukuntu uwo mujura yagabanije kurira uruzitiro kugira ngo yinjire immbere mu gipangu.

Uyu munyamakuru wa TV yavuze ko umujura yibye inkweto n’imyenda yibwe gusa, ariko aza gufatwa ubwo bamusangaga ataragenda, aryamye asinziriye mu modoka y’uyu munyamakuru.

Nk’uko uyu munyamakuru abitangaza, ngo yavuye mu rugo kare mu gitondo agiye gukora imyitozo, gusa nyuma yaje kwakira telefone bamubwira ko umujura yafatiwe iwe, agarutse mu rugo asanga umujura aryamye mu modoka ye.