Print

Abafana baguye mu kanu nyuma yo gushwana kwa Wizkid na Davido byari bizwi ko ari inshuti magara

Yanditwe na: Martin Munezero 6 June 2020 Yasuwe: 1200

Abafana baba bahanzi bafatwa nk’ibikomerezwa mu muziki w’Africa bakomeje kujya mu rujijo kubera kuba inshuti no gushwana bya hato na hato, aba bahanzi mu cyumweru gishize bumvikanye bashyigikirana ubwo hari ukutumvikana hagati ya Davido na Burna Boy bapfa ko umwe akomeye cyane undi akaba munsi y’undi, ni ugutandukana mu mitekerereze kwasunikiye Burna Boy kuvuga ko Davido kuvuga ko nawe nta mpano afite ahubwo ifitwe n’amafaranga.

Nyuma ya Wizkid kugaragara ashyigikira Davido bongeye kugaragara umwe anyuranya aho nta n’umwe ukiri gukurikira undi ku rubuga rwe rwa Instagram, Davido niwe wabanje kuva mu rutonde rw’abakurikira Wizkid maze umuhanzi Wizkid nawe aza amukurikiye nawe aramwishyura bahita bareka gukurikirana gutyo.

Nta mpamvu n’imwe irameneyeka ituma aba bahanzi bakomeje gukimbirana no kuba inshuti mu bihe bitandukanye gusa ibinyamakuru bimwe na bimzwe bikeka ko ari uburyo bwo gucuruza ibihangano byabo ndetse no gukomeza kuvugwa mu itangazamakuru.