Print

Gatsibo: Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Nyabikiri yatawe muri yombi ashinjwa kwiba TV y’abaturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 June 2020 Yasuwe: 1750

Uyu Rukundo Fred yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru hamwe n’abandi babiri barimo uhagarariye urubyiruko muri aka Kagari ndetse n’umukozi wakoraga isuku ku Kagari.

Amakuru avuga ko abaturage bo muri aka Kagari bari barishyize hamwe bakusanya amafaranga ibihumbi 600 bayagura umurasire wa Mobisol uherekejwe na televiziyo kugira ngo bajye babasha kugorobereza ku Kagari birebere amakuru bamenye aho igihugu kigeze.

Uyu muyobozi ngo yaje kuyirigisa afatanyije n’uwuhagarariye urubyiruko babeshya abaturage ko abajura bayibye nyamara aribo bayirigishije kugira ngo bayigurishe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza yabwiye itangazamakuru ko “Rukundo Fred afungiye kuri RIB post Kabarore akekwaho icyaha cy’ubujura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabikiri, Mutuyimana Jean Baptiste, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iki kibazo batangiye kugikurikirana mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu bafatanyije n’inama Njyanama y’aka Kagari, ngo uyu muyobozi yakomezaga kubihakana kugeza ubwo RIB ibyinjiyemo ibimenyetso biramuhama.

Ati “ Rimwe twaramwicaje turamuganiriza tumwereka n’ibimenyetso bimuhama ariko aranga aradutsembera, nyuma rero RIB yafashe umukozi ushinzwe isuku ku Kagari hamwe n’uwo musore ushinzwe urubyiruko barabatwara nibo babihamije ko bafatanyije, kuwa Mbere bahise baza batwara Sedo nawe baramufunga.”

Uyu muyobozi yavuze ko bakoze inama eshatu zitandukanye bamusaba kuyigarura ku neza akinangira, ngo televiziyo ashinjwa gutwara yari yariguriwe n’abaturage mu myaka ishize kugira ngo bajye babasha kuyikurikiraniraho amakuru ndetse n’izindi gahunda za leta zicishwa kuri televiziyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Urujeni Console, yavuze ko mu minsi ishize yaganirije uyu Sedo ari kumwe n’izindi nzego akabahakanira ko yayitwaye ariko ngo kuko hari hari gukorwa iperereza byarangiye ariwe rifashe ni ko guhita atabwa muri yombi.

Yavuze ko iyi televiziyo yafashaga abaturage cyane kureba ibirori bitandukanye cyane cyane ibyitabiriwe na Perezida wa Repubulika ubundi bakanayikurikiraniraho amakuru.

Si ubwa mbere uyu muyobozi ashinjwe ubujura kuko mu minsi mike ishize nabwo yibye ibiro 60 by’ifu y’ibigori byari bigenewe abaturage batishoboye, icyo gihe yanditse ibaruwa asaba imbabazi, nyuma yaho yarongeye yiba ibiti bya leta abitwikamo imifuka 12 y’amakara yabyibye mu ishyamba ahari kubakwa ikimoteri cy’Akarere.

Inkuru ya IGIHE