Print

Polisi yafashe abantu bari bikingiranye mu nzu ya Betting bari gukina n’umumotari wahaga abagenzi amazi abeshya ko ari sanitizer

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 June 2020 Yasuwe: 8033

Uyu mumotari witwa Tuyishime Claude yabwiye abanyamakuru ko yahawe agacupa k’uyu muti wa sanitizer na mugenzi we hanyuma aza gufatwa abwirwa ko ari guha abantu amazi aho kuba uyu muti kandi ngo nabo bawukura mu ishyirahamwe ribahuza.

Yagize ati “Baranshinja gukoresha sanitizer irimo amazi ariko nari nayihawe na mugenzi wanjye.Baravuga ko iyo nawubahaga bumvaga nta alukoro irimo kandi nuwo turi gukoresha ubu nta yirimo.Ikosa nishinja nuko ntazi aho uwo muti wavuye n’uwawumpaye sinzi aho yawuguze no muri aka kanya sinasobanura ngo waguriwe aha n’aha.”

Ku bijyanye n’abafatiwe mu nzu ikinirwamo imikino y’amahirwe [betting],Ndayishimiye Fabrice warimo yinjiza abantu yavuze ko yari muri iyi nzu wenyine yakira abatsinze binyuze mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Abantu bakomeje gutega bakoresheje ikoranabuhanga ariko aho dukorera nta wazaga.Umuntu twari kumwe n’inshuti yanjye yonyine niwe bashobora kuba barahasanze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yaburiye abatangiye gufungura za Betting rwihishwa kubera ko imikino y’umupira w’amaguru I Burayi yatangiye,ko bakwiriye kubireka kuko bitemewe nibafatwa bazahanwa.

Yagize ati “Bamenye ko ziriya nzu zisanzwe zizwi ku buryo wavuga ko ziriya nzu zagira ubwirinzi ku buryo bahana intera kuko bahura ari benshi ni ikibazo gikomeye.Abakora Betting rwihishwa tuzabakurikirana kandi tuzabafata.”

CP John Bosco Kabera yanyomoje Ndayishimiye uvuga ko yafashwe ari mu nzu wenyine.Ati “Ntabwo bariya bantu twagiye tubafata hirya no hino ngo tuze tubahuze,baraziranye.Kugira ibintu urwitwazo cyangwa kubeshya ni amakosa akomeye cyane.Bariya bantu bafatiwe mu nzu ye bikingiranye nawe arabizi.”

Uyu muvugizi wa Polisi yavuze ko abamotari binjiye mu kazi babizi ko bagomba kugura umuti wa sanitizer muri za pharmacie kugira ngo bahabwe ufite ubuziranenge.

Yavuze ko bari gukurikirana abamotari badafite turiya dutambaro twavuzwe mu mabwiriza ya RURA n’abadutiza abagenzi ndetse ngo aba bombi nibafatwa bazajya bafungwa bombi.

Polisi ivuga ko igiye guhagurukira abacuruzi b’imikino y’amahirwe n’abayikina, ndetse n’abamotari hamwe n’abagenda kuri moto batubahiriza amabwiriza yatanzwe mu rwego rwo kwirinda Covid-19.


Comments

Gakuba 7 June 2020

Yewega kanopi wees


habamahirwe 6 June 2020

Mutuvuganire iriya miti niho bayicuruza nange niho nawuguze kuri cooperative mutuvuganire nyabuneka kuko no kakacyiru nabonye umusekirite wabamotari ayifite rwose mudukorere ubuvugizi murakoze kutuzirikana lmana ibahe imigisha.