Print

U Rwanda rwashimiye Evariste Ndayishimiye watsinze amatora mu Burundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 June 2020 Yasuwe: 3827

Nubwo umubano w’u Rwanda n’Uburundi utari umeze neza muri iyi myaka irenga 5 ishize,Leta y’u Rwanda yamenyesheje Uburundi ko yiteguye kugirana umubano mwiza n’igihugu cy’ u Burundi binyuze kuri Perezida Ndayishimiye uzarahira muri Kanama uyu mwaka.

Leta y’u Rwanda kandi yifurije amahirwe masa perezida Nkurunziza ubwo yatorerwaga kuyobora u Burundi mu mwaka wa 2005.

Mu byo Evariste Ndayishimiye yashyize imbere ubwo yiyamamarizaga kuyobora uburundi,aserukiye ishyaka CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu, harimo kunoza ububanyi n’amahanga.

Petero Nkurunziza nawe amaze kwemeza ko Ndayishimiye azaserukira ishyaka CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu yavuze ko u Burundi bugiye kunoza umubano n’amahanga aho bitagenze neza.
.
Kuva urukiko rushinzwe kubahiriza itegekonshinga ry’u Burundi rutangaje ko Evariste Ndayishimiye yatsinze amatora, ibihugu byinshi byo ku isi birimo na US byamaze kwemeza ko bishyigikiye Umukuru w’igihugu mushya.

Muri iyi baruwa MINAFFET yagize iti “Guverinoma y’u Rwanda yifuje gushimira perezida mushya wa Repubulika y’u Burundi watowe General major Evariste Ndayishimiye,ndetse iboneyeho umwanya wo kugaragaza ko ifite ubushake bwo kuvugurura imibanire y’amateka yaranze ibihugu byombi bivandimwe”.

Guverinoma y’u Rwanda yifurije ubuzima bwiza,amahoro,n’iterambere ry’abaturage na Guverinoma y’u Burundi by’umwihariko muri ibi bih bibi by’icyorezo cya Coronavirus.

Guhera mu mwaka wa 2015 umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi. Byabaye nyuma y’uko Perezida Pierre Nkurunziza, atangarije ko aziyamamariza manda ya gatatu mu gihugu hakabamo imvururu zatumye ibihumbi by’abaturage bihunga.

Kuva ubwo u Burundi bwumvikanye kenshi bushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri muri icyo gihugu no gucumbikira abashaka kubuhungabanya.

Icyakora,U Rwanda rwagiye rucumbikira impunzi z’abarundi zirenga ibihumbi 75 kuva muri Mata 2015,zihunze imvururu zakurikiye imyigaragambyo yo kwamagana manda ya 3 ya Nkurunziza.

Kuwa kane tariki ya 04/06/2020 nibwo urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu Burundi rwemeje ko ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD rihagarariwe na Gen.Evariste Ndayishimiye ari ryo ryegukanye intsinzi mu matora ya Perezida,Abadepite n’abayobozi ba Komini yabaye ku wa 20 z’ukwezi kwa gatanu 2020.

Amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yatangajwe mu minsi ishize,yerekanye ko Gen. Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD yagize 68,72%; agakurikirwa na Agathon Rwasa wa CNL wagize 24,19%.


Comments

uherekejimfura 8 June 2020

umubano nimwiza kubaturanye bacya umugani ngo umuturanyi nishuti yagahato