Print

Amahari yatumye Kim Kardashian na Kanye West buri umwe yitarura undi

Yanditwe na: Martin Munezero 7 June 2020 Yasuwe: 3654

Ni amahari no kutavuga rumwe byatumye Kim Kardashian ahitamo kwibera mu bwigunge akajya kwibera mu nzu ye wenyine kugirango ahunge umujinya wa Kanye West, aya makimbirane avugwa muri uru rugo rumaze imyaka itandatu gusa bivugwa ko yatangiye ubwo ibihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19, aho aba bombi batari babanye neza muri Guma mu rugo yari hafi ku isi yose, ari nabyo byabaye intandaro y’amakimbirane yatumye Kardashian ahunga.

Amakuru ava mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko aba bombi batari babanye kuko Kanye West yagiye aba mu nzu nyinshi bituma na Kim Kardashian afata umwanzuro wo kumwishyura gusa nubwo arimo gukora ibi yatangaje ko mu by’ukuri atigeze yifuza na gato gatanya hagati yabo ahubwo yumwa bakomeza kubana nk’abantu bakundana ururamba.

Kim Kardashian na Kanye West bashyingiranywe mu mwaka wa 2014, nyuma y’aho Kim yari amaze gutandukana n’umugabo we basezeranye mbere witwa Kris Hamphries babanye kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu mwaka wa 2013, gusa ubu umuryango mushya nawo uravugwamo amakimbirane akomeye cyane.