Print

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yashyigikiye abari kwigaragambya bamagana ubwicanyi bwakorewe George Floyd

Yanditwe na: Martin Munezero 7 June 2020 Yasuwe: 1174

Ibyumweru bibiri birashize ibihumbi by’abaturage muri Leta zitandukanye muri Amerika no hirya no hino ku Isi bari mu myigaragambyo ikomeye, yamagana urupfu rwa George Floyd.

Floyd yapfuye nyuma yo kunigwa n’umupolisi witwa Derek Chauvin washinze ivi rye ku ijosi rya Floyd mu gihe kingana n’iminota umunani n’amasegonda 46.

Ibi byatumye abantu batandukanye hirya no hino ku Isi bamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abirabura bari muri iki gihugu.

Mu butumwa ambasaderi Peter Vrooman yatambukije, yagize ati “Uyu munsi ndashaka kuvuga ibirimo kubera muri Amerika, nifatanyije n’abantu bose bamagana ubwicanyi bw’ubugome bwakorewe George Floyd, ivangura ku ruhuru ni ryo ryagize uruhare ku rupfu rwe, uwamwishe azahanwa n’ubutabera.”

“Nsangiye uburakari na benshi barakaye kandi nizeye ko imyigaragambyo irimo kuba muri Amerika irimo Abirabura n’Abazungu izatanga impinduka.”

Yavuze ko yizera ko kubaha agaciro ka muntu bishobora gusimbura ivanguraruhu, demokarasi kandi bigatuma izo mpinduka zishoboka.

Vrooman agaruka ku ijambo Martin Luther King yavuze ko hagomba kuba impinduka, abanyamerika bagomba gushyira mu bikorwa imyemerere yabo ishingiye kuri demokarasi, bityo igihugu kimwe ntigicikemo ibice kandi gifite ubwisanuzyre n’ubutabera kuri bose.