Print

ShaddyBoo mu myiteguro yo gukora ubukwe n’undi mugabo

Yanditwe na: Martin Munezero 7 June 2020 Yasuwe: 5834

Shaddyboo nubwo ari umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh, ari mu rukundo n’undi mugabo.

Ati ” Mfite undi mukunzi, ntabwo aba mu Rwanda ariko si umuhanzi,Shaffy nkuko benshi babitekereza cyangwa bajya babivuga ku mbuga nkoranyambaga. Shaffy ni inshuti yanjye isanzwe ntabwo dukundana.”

Urukundo rwe na Diamond, Shaddyboo yavuze ko nta rwigeze rubaho ahubwo ko ari inshuti bisanzwe.

Shaddyboo nubwo adashyize imbere ibyo gukora ubukwe avuga ko Imana nimufasha azabukora kuko niba ariwo mugambi wayo ntaho yabikwepera.

Ubusanzwe uyu mubyeyi yahishuye ko yishimira gutembera, guteka, kwambara neza ndetse no kubyina.


Comments

sezikeye 7 June 2020

Numundebere ukuntu yambaye.Baba bagirango "bakurure" abagabo.Abagore n’Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero,amabere,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Naho abumvira Imana,izabazura kuli uwo munsi, Ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko bible ivuga.