Print

Ngarambe François yahishuye ukuntu gucuranga Guitar byamukijije urupfu

Yanditwe na: Martin Munezero 7 June 2020 Yasuwe: 2762

Ngarambe, yavuze ko mu muziki we yanyuzwe cyane no kuba inshuti ya Guitar kuko yagiye imwambutsa ibihe bibi byinshi ikamucisha kuri za bariyeri, ku buryo hari aho yayicurangaga bigatuma Abatutsi babaga bafashwe barekurwa.

Ati “Guitar niyo yamperekeje mu bihe bikomeye by’agahinda, igahinda agahinda kari kanteye. Nabanye nayo ndi umusore ahantu hose nkaba nyifite. Ndibuka mu 1990 nahuraga n’abasirikare kuri bariyeri, icyo gihe hari intambara hagati ya 1990 na 1994 noneho nkaba nyifite, abasirikare bampagarika bati ese uraririmba nti ‘yego’ bakandekura ariko bakarekura n’abandi bantu babaga bafashe”.

“Murumva ko yarampitishaga. Ikindi ni uko aho twari twarahungiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nacurangiraga abandi tukabana neza, kugera i Nairobi aho twageze tukimara kurokoka Jenoside nahuye n’umunyamuziki wo mu Rwanda witwaga Alphonse Munyaneza antiza guitar hamwe n’abandi banyarwanda twari twarahungiye tugatarama, hanyuma ngeze mu Bubiligi nkigera mu rugo rw’ahantu batwakiriye impano ya mbere bampaye ni Guitar. Nkayikoresha mu bihe binyuranye.”

Yakomeje avuga ikindi kintu cyamutunguye cyane agatangarira guitar ye ari uburyo yagiye abona ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga ariyo abikesha.

Uyu muhanzi yatangiye umuziki mu 1975 yibanda cyane mu ndirimbo zivuga ku burenganzira bw’abana n’uburyo bakwiye kwitabwaho. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda begukanye ibihembo mpuzamahanga mu myaka yo hambere.

By’umwihariko ibihembo yabonye byamushimiraga ubwitange yagize mu guharanira uburenganzira bw’abana no kuba imbuto y’amahoro. Birimo icy’Indirimbo nziza mu marushanwa ya Découvertes 87 mu 1987 byari byateguwe na Radio y’Abafaransa (RFI).

Mu 1997, yitabiriye amarushanwa yari yateguwe na Centre International Martin Luther King maze indirimbo ye ‘Hamwe n’abana’ ibona igihembo cy’indirimbo nziza y’amahoro (meilleure chanson de la Paix).