Print

Wa munyamakurukazi wateguje Davido ko azamwandagaza yabitangiye

Yanditwe na: Martin Munezero 8 June 2020 Yasuwe: 8582

Dr.Kemi Olunloyo yavuze ko ibanga rya mbere ari umubyeyi wa Davido akaba na nyina wamutwise akanamubyara witwa Veronica Adeleke ari uko uyu yapfuye azize kunywa ibiyobyabwenge bikomeye birimo n’ikizwi na benshi cya cocaine, iyi ikaba yaramwishe kuko yari imaze kuba nyinshi mu mubiri w’uyu mubyeyi umaze igihe kigera ku myaka cumi n’irindwi yitabye Imana kuko yapfuye ku wa 6 Gicurasi 2003.

Uyu munyamakuru usanzwe akora inkuru zicukumbuye ndetse n’inkuru zerekeranye n’ubuzima yavuze ko umuhanzi w’icyamamare Davido Adeleke uzwi nka Davido nk’izina rya ryo ku rubyiniro yamuhatiye ko bakorana imibonano mpuzabitsina ku wa 20 Ukwakira 2018 ndetse akaza kubishyigikirwamo n’abafana be nawe akanga gusaba imbabazi.

Mu minsi ishize umuhanzi Davido aheruka kumvikana mu makimbirane na mugenzi we witwa Burna Boy bapfa kuba umwe akomeye unda akaba aciye bugufi, aho Davido yavugaga ko we na Wizkid aribo bahanzi bakomeye kurusha abandi bose muri Nigeria ariko Burna Boy akamusubiza avuga ko nawe yafashijwe gutera imbere no kuba avuka ku mubyeyi w’umukire cyane.


Comments

hitimana 9 June 2020

Ngizo ingaruka zo kwishora mu bushurashuzi.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza abikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake cyane nkuko byagenze igihe cya Nowa.