Print

Umugabo yakubise umugore we umugeri wo mu nda bimuviramo urupfu nyuma yo gushwana bapfa ibishyimbo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 June 2020 Yasuwe: 3387

Imvano y’urupfu rwa Bukuru ni ibishyimbo umugabo we Mbarushimana Léonidas yagurishije hanyuma atashye umugore amubaza amafaranga amubwira ko ntayo afite bivamo intonganya.

Nkuko ikinyamakuru Buja Express kibitangaza,abaturanyi b’uyu muryango ndetse na Guverineri w’intara ya Kirundo bavuga ko aba bashakanye bashwanye bapfa ayo mafaranga, umugabo ararakara niko gukubita umugeri wo mu kaziba k’inda umugore we, yikubita hasi ajyanwa kwa muganga igitaraganya ariko ntiyabasha kubaho.Polisi yo mu Burundi yamaze gufunga Léonidas.

Mu ntara ya Cibitoke mu Burundi haravugwa kandi Impanuka y’imodoka yari itwaye abarimu bazahagararira isuzumabumenyi rya Leta [Concours national] rizakorwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/06/2020.

Iyi modoka yaguye i Mabayi ivuye i Bujumbura,bituma umuntu umwe ahita ahasiga ubuzima,abandi bane barakomereka.


Imodoka yari itwaye abarimu yakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima