Print

U Rwanda rwahawe inkunga ya miliyari 55.5 FRW na EU yo kurufasha guhangana n’ingaruka za COVID-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 June 2020 Yasuwe: 677

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko iyo nkunga igamije gushyigikira imibereho myiza y’abaturage no kuzahura ubuhinzi mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) ku mibereho myiza no ku bukungu.

Ku ruhande rwa EU iyo nkunga yatanzwe na Ambasaderi w’uwo muryango mu Rwanda, Nicola Bellomo naho ku ruhande rw’u Rwanda yakirwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

Inkunga u Rwanda rwahawe izatangwa mu byiciro bibiri. Icya mbere kizatangwamo miliyoni 36 z’amayero, ikindi gitangwemo miliyoni 15.5 z’amayero mu gihe cy’imyaka ibiri y’ingengo y’imari, 2019/2020 na 2020/2021.

Uretse miliyoni 52 z’amayero zahawe Guverinoma y’u Rwanda, EU yatanze indi nkunga ya miliyoni 1.8 z’amayero agenewe imiryango itegamiye kuri Leta ikorana bya hafi n’inzego z’ibanze mu guhangana n’ingaruka za coronavirus ku mibereho myiza y’abaturage.

Ayo masezerano asinywe nyuma y’ikiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Komiseri muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga Jutta Pauliina Urpilainen tariki 29 Gicurasi 2020.

Icyo kiganiro byabaye mu rwego rwo gushimangira umubano usanzwe ukomeye hagati y’u Rwanda na EU, Perezida Kagame anaboneraho gushimira EU inkunga idahwema kugenera u Rwanda by’umwihariko muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Leta y’u Rwanda iha agaciro gakomeye umubano mwiza isanzwe ifitanye na EU, ndetse yiyemeje gukomeza kuwusigasira binyuze mu bikorwa bitandukanye bihuza ibyo bihugu byombi.

Kugeza ubu umubano w’u Rwanda na EU wibanda ku bufatanye bugamije iterambere ryo mu cyaro, kuzahura urwego rw’ingufu n’imiyoborere myiza, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Mu kuzahura urwego rw’ingufu n’ibikorwa remezo, EU yibanda ku gukusanya no gukwiza mu gihugu amashanyarazi aturuka ku ngufu zisubira, gushyigikira gahunda ya Leta yo gukwiza amashanyarazi, kunoza serivisi z’amashanyarazi no gushyigikira gahunda y’ingufu zituruka ku myanda y’ibimera n’inyamaswa (biomass).

Mu iterambere ry’icyaro n’umutekano w’ibiribwa, EU yibanda ku gutera inkunga ibikorwa bigamije kongera ibiribwa no kurwanya imirire mibi bijyana no gushyigikira urwego rw’ubuhinzi.

Ibyo biza byiyongera ku biganiro bisanzwe bihuza ubuyobozi ku mpande zombi mu rwego rwo gutsura umubano mu bya Politiki, byibanda ku mibereho myiza y’Abaturarwanda, uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubutwererane mu Karere.

Mu miyoborere, imibereho myiza n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, EU ishyigikira ibikorwa bigamije gukorera rubanda, gahunda zigamije gusigasira uburenganzira bwa muntu no gushyigikira ibikorwa bya sosiyete sivile.