Print

Biravugwa ko Perezida Nkurunziza arwariye mu bitaro bya Karusi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 June 2020 Yasuwe: 6831

Biravugwa ko Perezida Petero Nkurunziza ari kuvurirwa mu bitaro bya Karusi, bimwe mu bitaro bikomeye biri hagati mu gihugu hafi y’umurwa mukuru, Gitega.

BBC dukesha iyi nkuru, yabajije ibiro by’umukuru w’igihugu niba ibivugwa ari ukuri, ntibabihakanye cyangwa ngo babyemeze.

Jean Claude Karerwa, umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu yabwiye BBC ko ari kujya i Karusi nyuma aza kugira icyo atangaza.

Umunyamakuru utifuje gutangazwa ukorera mu ntara ya Karusi yabwiye BBC ko ku bitaro byaho biboneka ko hariyo umurwayi ukomeye abantu bose bataramenya.

Avuga ko kuri ibi bitaro kuva ejo ku cyumweru ibintu byahindutse mu buryo bugaragara, ko umutekano wakajijwe hafi y’ibitaro n’ingendo z’abajyayo ziri kugabanywa.

Kugeza ubu ababishinzwe ntibaremeza niba ari Perezida w’u Burundi urwariye muri ibi bitaro n’icyo yaba arwaye cyangwa se ari undi muntu.

Perezida Pierre Nkurunziza kuwa gatandatu yagaragaye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe perezida nk’uko bivugwa na radio televiziyo ya leta.

Tariki 28 z’ukwezi gushize kwa gatanu, umugore wa Bwana Nkurunziza, Madamu Denise Nkurunziza yajyanywe i Nairobi aho ari kuvurirwa, amakuru arambuye ku magara ye ntabwo yatangajwe n’inzego zibishinzwe.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, Petero Nkurunziza, umukuru w’Igihugu cy’ u Burundi yari i Ngozi kuri Stade Buye aho yari yagiye gushyigikiraamakipe ya Volleyball yasozaga imikino yitiriwe igikombe cy’umukuru w’igihugu.

Amakuru avuga ko nyuma yo kuva kuri iyi mikino yahise arwara ariyo mpamvu yajyanwe ku bitaro bikomeye mu Burundi bya Karusi.

Perezida Nkurunziza yitabiriye kwiyamamaza kwa Ndayishimiye Evariste basangiye ishyaka rya CNDD FDD yabaye mu kwezi gushize ndetse begukana intsinzi.

Nyuma y’amatora yahise ajya mu giterane mpuzamatorero cyabereye mu ntara ya Gitega mu gihe k’ imisi itatu.Muri iyi minsi nk’umukunzi w’imikino,yarimo gukurikirana amarushanwa y’umupira w’amaguru yitiriwe Igikombe cy’Umukuru w’igihugu.

Hari n’ibihuha biri gukwirakwizwa ko Nkurunziza yaba arwaye Coronavirus gusa Radiyo y’Abarundi, RPA, nayo yemeje ko amagara ya Petero Nkurunziza atifashe neza.