Print

Umusore yakoze isuku amasaha 10 aho bari bakoreye imyigaragambyo yo kwamagana iyicwa rya George Floyd akora benshi ku mutima baramuhemba

Yanditwe na: Martin Munezero 9 June 2020 Yasuwe: 2193

Aka kazi ko gukora isukuru, yagatangiye saa munani (02:00) zo mu ijoro rishyira ku wa Mbere, yakomeje ako kazi kugeza mu masaaha 10.

Abigaragambya baje bafite umugambi wo kubanza gukora amasuku basanga Gwynn asa nk’ubirangije.

Inkuru y’uyu musore yagiye icicikana maze uwitwa Matt Block ayibonye imukora ku mutima yiyemeza kumuha imodoka nziza yifuzwaga na Gwynn akiri umwana.

Gwynn akimara guhabwa iyi mpano byamurenze abura ayo acira n’ayo amira kubera ibyishimo byamurenze kuko iyi modoka yayifuzaga kuva kera ndetse ko yakunze kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ari na byo byatumye uwayimuhaye abimenya.

Undi witwa Bob Briceland yahise na we amwemerera kumwishyurira ubwishingizi bw’iyi modoka mu gihe cy’umwaka.

Gwynn wari urimo gusoza amashuri yisumbuye, ishuri rikuru rya Medaille College rya hariya Buffalo ryahise rimwemerera kuzaza kuhiga ku buntu.