Print

Abanyamakuru 4 b’imikino bari bamenyerewe kuri Radio/TV10 bamaze gusezera

Yanditwe na: Martin Munezero 10 June 2020 Yasuwe: 14168

Ni inkuru yaje nyuma y’uko hari hamaze iminsi ahari amakuru avugwa ko bamwe mu banyamakuru b’iki kigo bashobora kugisezera bakerekeza ahandi, none abanyamakuru bane b’imikino bari bamenyerewe kuri Radio/TV10 barimo Imfurayacu Jean Luc, Uwihanganye Fuadi, Nsengiyumva Siddick na Hagenimana Benjamin ‘Gicumbi’ bamaze gusezera.

Nkuko bigaragara ku ifoto iri hejuru, uhereye ibumoso ni: Nsengiyumva Siddick, Uwihanganye Fuadi, Imfurayacu Jean Luc na Hagenimana Benjamin ‘Gicumbi’, bose bamaze gusezera kuri Radio/TV 10.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko kuva mu kwezi gushize byari bizwi ko bose bazagenda ndetse tariki ya 1 Kamena nibwo bandikiye ubuyobozi bw’ikigo basaba gutandukana nk’uko amategeko abivuga ko “mu gihe umukozi yifuza kujya ahandi, abimenyesha mbere y’iminsi 15.” Abinyujije kuri Twitter, Hagenimana Benjamin yagize ati:

Nyuma y’imyaka ine ndashimira byimazeyo ubuyobozi bwa Radio/TV10, mwampaye amahirwe yo gukoresha impano yanjye no kugaragara kurushaho. Mu minsi mike iri imbere turahurira mu kindi gitangazamakuru cy’imikino. Imana irinde Abanyarwanda indwara n’ibyorezo. Twahisemo imikino.

Uwihanganye Fuadi na we yemeje ko yamaze gutandukana n’iki kigo ndetse ubwo Premier League izaba isubukuwe mu cyumweru gitaha, tariki ya 17 Kamena, bazayogereza ahandi. Ati:

Imyaka itari mike kuri Radio/TV10 ubu ni ugukomereza ahandi, mfashe umwanya w’amagambo make cyane ngo nshimire byimazeyo Radio/TV10 n’abayobozi bayo mwarakoze cyane. Premier League turayikorera ahandi igarutse.

Bivugwa ko aba bagabo bose bagiye kwiyunga ku bo bahoze bakorana, Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) na David Bayingana, kuri radiyo nshya izajya ikora ibiganiro bya siporo gusa.


Comments

placide ishimwe 14 June 2020

turi kumwe aho bazajya tuzahajyaaa
imikino niyo mahitamo


12 June 2020

UKUNTU TUBAKUNDA CYANE, AHUBWO BATURANGIRE AHO BAGIYE TUHABASANGE.


media 11 June 2020

01 mufite impano kabisa.


John claude 11 June 2020

Mutebuke,mutebuke ,mbega mbega ....aba bagabo ,mbemera kubi.....


11 June 2020

Simbabeshye,aba bagabo aho bagiye,yaba mu mazi,mu kirere,cg se he he,,,tuzabasangayo kbsa..no one like them...ahubwo bagirevuba na bwangu,badutindiye....


Hagenimana ronaldo 10 June 2020

Yoo bitababaje nukuri aba nibo babtumye tumenyane tiv10 Umva Icyo kinyamakuru kirahombye nkuko real Madrid yahombye ciristiano Icyakora turabashimira ubumwe bwanyu kuba mugendeye icyarimwe mukanya abandi kandi namwe bivuga ubumwe bwanyu tuzabasangayo ngendabakunda muzagire umugisha n’ ihirwe aho mugihe mwamfura Mwe.