Print

Harmonize yaburiwe ko ashobora kuzakorerwa nk’ibyo yakoreye Diamond

Yanditwe na: Martin Munezero 10 June 2020 Yasuwe: 2008

Harmonize ukunze kwiyita Konde Boy yaseshe amasezerano y’imyaka myinshi yari yarasinyanye n’inzu ya Wasafi Classic Baby maze ahita atangiza inzu ye bwite ifasha abahanzi yanditse no mu izina rye Konde Music Worldwide none ubu nawe yatangiye gutanga amasezerano muri iyo nzu, gusa umuhanzi mugenzi Kevin Bahati yamusabye ko yasaba imbaba uwahoze ari umukoresha we Diamond Platnumz ndetse akaba yanakwitegura gukorerwa nk’ibyo yakoreye WCB Wasafi.

yamwandikiye ubutumwa muri aya magambo “INGINGO YANJYE NI .., Amakosa ye ntashobora kugereranywa n’umutima mwiza wamuteye kugukura mu mihanda akakugira uwo uriwe uyu munsi. Imana yamukoresheje kugirango akumenyeshe Isi! Mu kuri kwanjye ndangije nkubwira nti … Genda wicishije bugufi, usabe imbabazi maze wigarukire n’umugisha wawe muvandimwe”

Yakomeje agira ati “Urabyumva Data ni Dataa ntabwo ari umurozi … None Data ashobora kuguha umugisha n’umuvumo… Niba ushaka kuba # Tembo Urasabwa Guhagarika Intambara iciriritsetse & ugire amahoro !!! #WIZKID yigeze gusinywa na #BankyW ndetse na nyuma yo gusoza amasezerano aracyamenya & Yubaha BankyW nka Papa we muri muzika! Ibuka KARMA nukuri. Umuhanzi ukiri muto wasinyishije Uyu munsi birashoboka ko ashobora kugukorera nk’ibyo wamukoreye vuba! Ntunyumve nabi, Harmonize uri Inshuti yanjye kandi nahoraga nkuba hafi igihe cyose wakeneye ubufasha bwanjye. Noneho gira icyo ukora muvandimwe !!!”