Print

Muzika Nyarwanda yungutse umuhanzi ufite impano wari usanzwe afasha amakorali[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 June 2020 Yasuwe: 2037

Indirimbo yasohoye uyu munsi yitwa Mbaye uwawe, akaba agaragaramo nk’umuntu wasinze ariko muby’ukuri wafashe gahunda yo guhinduka akagarukira Imana. Marius Bison ngo akaba afite gahunda yo gukomeza gukora umuziki aho yanavuze ko atazakora Gospel gusa ko n’ubundi butumwa azumva biri ngombwa ko atanga bwafasha umuryango nyarwanda azajya abutanga.

Marius akaba afite n’izindi ndirimbo mwareba zirimo" Kuba Umugabo, Amahoro yuzuye, Umuhamya, Mbahaye itegeko, Mu nzu yawe, Iyo ngusanze ".Yasoje yifuriza abakunzi b’umuziki kunogerwa n’ibihangano bye kuko ngo birimo ubutumwa bunyuranye kandi bwiza. Ubusanzwe akaba akoresha kuri Instagram amazina ya Marius Bison no kuri Facebook ni Marius Bison.


REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ’MBAYE UWAWE’ YA MARIUS BISON: