Print

Umupangayi yatwikiwe mu nzu na shebuja nyuma yo kubura amafaranga yo kumwishyura kubera Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2020 Yasuwe: 6170

Uyu mupangayi wari utuye mu Karere ka Masaka mu gace kitwa Ssenyange yatwikiwe mu nzu na shebuja bivugwa ko asanzwe ashinzwe umutekano amuziza ko ataramwishyura amafaranga y’ubukode.

Bwana Amos Ssuubi yajyanwe igitaraganya mu bitaro bya Masaka Regional Referral Hospital aho ari kuvurwa ubushye yatewe n’umuriro w’iyi nzu yakodeshaga bakayitwika.

Uyu Amos yatangaje ko uyu shebuja yari amaze iminsi amutera ubwoba ko agomba kumwishyura cyangwa akazamwica,byatumye ajya kwishinganisha kushinzwe umudugudu.

Yagize ati "Nagiye kumva ndyamye numva umuriro mwinshi mu nzu ndebye mbona inzu yose yafashwe mpitamo gushakisha uko nsohoka gukiza amagara yanjye nibwo nakomerekaga amaboko yombi ndetse n’ibirenge no ku munwa ».

Nyiri inzu namubwiye ko ukwezi kwa 5 ntakoze akazi kubera gahunda ya guma mu rugo (lockdown) no kubera COVID-19 ko nzamwishyura buhoro buhoro nkuko Leta yabitangaje maze arambwira ngo iyi nzu ntabwo ari iya Perezida Museveni kandi ayo mabwiriza ye twe ba nyiri amazu ntabwo atureba kuko inzu n’izacu."

Nubwo Amos yamenyesheje ubuyobozi amagambo nyiri inzu yamubwiraga ko azamutwikira mu nzu,ntacyo bwakoze kugeza ubwo umugambi wa nyiri inzu awushyize mu bikorwa ariko Imana ikinga ukuboko umuriro ntiwamwica.

Nyina wa Amos Ssuubi witwa Joyce Namwanje yasabye ko inzego zishinzwe umutekano zaha ubutabera umuhungu we ndetse zigategeka uyu Bruno kwishyura amafaranga yose ibitaro bizasaba kugira ngo umuhungu we avurwe.

Abaturanyi ba Amos bavuze ko uyu Bruno yabaswe cyane n’inzoga ndetse ngo akenshi yazaga kubaza abapangayi amafaranga y’amezi bamwishyuye kera kubera kunywa akibagirwa.