Print

Ibitazibagirana kuri nyakwigendera Pierre Nkurunziza

Yanditwe na: Martin Munezero 10 June 2020 Yasuwe: 7302

Ubwo uyu mugabo wahoze ari inyeshyamba yatorwaga mu 2005 mbere gato y’uko agira imyaka 40, igihugu cyari kivuye mu ntambara yashenye byinshi hagapfa abagera ku 300,000 hagati ya 1993 na 2003.

Yari akiri muto, afite imbaraga yitezweho byinshi kandi afitiwe ikizere, ntiyabatengushye kuko yagaragaje umuhate mu kongera kunga ubumwe bw’Abarundi, agerageza no kuzahura ubukungu.

Hagati ya 2006 na 2011, Bwana Nkurunziza, wari uzwiho kwigisha ijambo ry’Imana no gukunda umupira, yahawe ibihembo birindwi mpuzamahanga ashimirwa kubaka amahoro.

Imibare y’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu by’ubukungu n’imari, igaragaza ko u Burundi bwari mu nzira nziza ubwo yari amaze imyaka 10 ku butegetsi.

Gusa ibi byahindutse mu 2015 ubwo ubumwe yari amaze kongera kubaka bwasubiye hasi amaze gutangaza ko azitoza kuri manda ya gatatu.

Imyigaragambyo yaguyemo abantu amagana, igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwe kuburizwamo, abantu ibihumbi amagana bahunga igihugu.

Ishami ry’uburenganzira bwa muntu ry’umuryango w’abibumbye rishinja ubutegetsi bwe gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kubica no kubanyuruza, ibirego guverinoma y’u Burundi yahakanye yivuye inyuma.

Mu gihe mu mwaka ushize hari ugukekeranya ko ashobora no kwitoza kuri manda ya kane, yarahigamye ntiyiyamamaza mu matora yo mu kwezi gushize, yabaye mu gihe cya coronavirus.

Mu kwezi kwa munani yagombaga gushyikiriza ubutegetsi Evariste Ndayishimiye maze we akitwa “indongozi y’ikirenga” yo gukunda igihugu.

Bwana Nkurunziza, yumvikanaga kenshi avuga ko “Imana yahawe umwanya wa mbere” mu Burundi, mu giterane cyo gushima intsinzi y’umukandida wa CNDD-FDD yavuze ko “Imana yatsinze icyorezo cya coronavirus” kitazahaje u Burundi.

Kugeza ubu, Leta y’u Burundi imaze gutangaza ko abantu 83 ari bo babonyemo iki cyorezo. Nta ngamba zo kucyirinda zikomeye ziboneka imbere mu gihugu.

Bwana Domitien Ndayizeye wigeze kuba umukuru w’igihugu, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko igihugu kiri mu kababaro kuko “umukuru w’igihugu aba ari umukuru w’igihugu wa bose”.

Ati: “…Abarundi tugomba kwifata tukagumana umutekano kuko dufite leta ihari, tugomba kubareka bakatubwira uko twigenza muri ibi bihe bibabaje kandi bigoye”.


Comments

hitimana 11 June 2020

Icyo abantu bazamwibukiraho,nukuntu yafatanyaga Politike no Gusenga afashe mu ntoki ibendera ry’igihugu.Gusa ntabwo Politike ishobora kujyana n’ubukristu nyakuri.Niyo mpamvu Yesu yabujije abakristu nyakuri kwivanga mu byisi (Yohana 17:16).Urugero,nubwo Nkurunziza yiyitaga "umurokore",ishyaka rye,CNDD FDD rifite Imbonerakure zamaze abantu zibiza kandi akazishima,kugeza n’aho avuga ngo n’Imana ni imbonerakure.Aho kujya muli politike,abakristu nyakuri bizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo izane ubutegetsi bwayo.Buri munsi turasenga ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come/Que ton royaume vienne).Buri hafi kuza.