Print

Mario Balotelli yahuye n’uruva gusenya ubwo yari agarutse mu myitozo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2020 Yasuwe: 4466

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Mario Balotelli yagarutse mu myitozo nyuma y’igihe atarayizamo yangirwa kwinjira ageze ku kibuga cy’imyitozo kubera imyitwarire ye irimo kwanga kujya kongeresha igihe ikarita ye y’ubuzima.

Abakinnyi bose bo mu Butaliyani basabwe kongerera agaciro [validation] amakarita yabo y’ubuzima ariko uyu mugabo we ngo ntiyigeze abikora.

Uyu mukinnyi akimara kugera ku kibuga yabwiwe ko atagomba kwinjira kubera ko atigeze ashaka ikarita y’ubuzima ijyanye n’igihe ndetse ngo umuyobozi wa Brescia yari yategetse abashinzwe umutekano ko uyu mukinnyi atagomba kwemererwa kwinjira ku kibuga.

Hashize igihe gito abayobozi b’Ubutaliyani bemereye amakipe gutangira imyitozo no kwitegura gusubukura shampiyona n’igikombe cy’igihugu,gusa basaba ko abakinnyi bagomba kujya babanza kwerekana amakarita y’ubuzima yongerewe igihe.

Ikinyamakuru One Football cyavuze ko Balotelli atari yemerewe kugaruka mu myitozo kugeza kuri uyu wa Gatatu ariko we ngo yabyutse kuwa kabiri aza ku myitozo ageze ku muryango winjira bamubwira ko atabyemerewe asubirayo igitaraganya.

Amakuru avuga ko Balotelli yari yaroherereje ikarita y’ubuzima ikipe ya Brescia avuga ko atabasha gukora imyitozo kubera ko arwaye indwara mu nda [gastroenteritis].

Nyuma yo gutangaza ko yakize ngo nta muntu n’umwe mu ikipe wari witaye ku byerekeye kumushakira impapuro zimwemerera gukora imyitozo.

Biravugwa ko imyitwarire ya Balotelli yamaze kurambira umuyobozi wa Brescia witwa Massimo Cellino ndetse ngo yamaze kumwirukana.

Mu cyumweru gishize hasohotse amakuru yavugaga ko uyu mukire nyiri Brescia yoherereje ibaruwa Balotelli amusaba gusesa amasezerano y’imyaka 3 bafitanye.

Balotelli w’imyaka 29,ahembwa ibihumbi 877 by’amapawundi ku mwaka muri Brescia yagezemo avuye muri Marseille yo mu Bufaransa.

Amakuru avuga ko imyitwarire yo gusiba imyitozo iminsi 10 mu kwezi kwa mbere no kutagera mu ikipe kuwa 26 Gicurasi 2020 biri mu byatumye uyu mukinnyi yirukanwa.

Mu masezerano Balotelli yagiranye na Brescia nuko bagomba gusesa amasezerano igihe iyi kipe yamanuka ndetse birashoboka kuko ubu iri ku mwanya wa nyuma.