Print

Neymar Jr ari mu mazi abira nyuma yo gutuka umukunzi wa nyina usanzwe akundana n’abagabo bagenzi be

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 June 2020 Yasuwe: 3394

Mu minsi ishize Nadine Goncalves w’imyaka 52 n’uyu mukunzi we Tiago Ramos w’imyaka 23 baherutse gushwana cyane biba ngombwa ko Polisi ibakoraho iperereza.

Uyu Tiago Ramos yakomeretse ikiganza nyuma yo kugwira ikirahuri ubwo yashwanaga na Nadine ariko uyu mugore yahamagaye ambulance imujyana kwa muganga.

Aba bombi batuye mu mujyi wa Santos,bashwanye ari nijoro uyu musore akomereka ikiganza biba ngomba ko bamudoda bakoresheje indodo 12.

Nyuma yo kumva ko uyu musore yashwanye na nyina,Neymar Jr yatutse uyu Ramos amwita ’viadinho’, igitutsi gikomeye gitukwa abatinganyi mu rurimi rw’igiportugal.

Ishyirahamwe ry’abatinganyi muri Brazil ngo bahise barega Neymar Jr kubera gutuka uyu Ramos ndetse ngo uyu mukinnyi yanamuteye ubwoba ko azamushinga ibyuma mu kibuno.

Nkuko ikinyamakuru Marca cyabitangaje,amajwi ya Neymar Jr ari gutuka Tiago Ramos yakwirakwijwe n’umunyamakuru Leo Dias, wandikira ikinyamakuru Metropoles.

Neymar Jr ngo ntiyemera ko uyu mugabo yaguye ku kirahuri by’impanuka ahubwo yarwanye na nyina bikarangira amusunitse hasi.

Nadine Goncalves yatangiye gukundana n’uyu musore arusha imyaka 30 muri Mata uyu mwaka ariko nyuma y’iminsi mike bahita bashwana bapfuye ko uyu musore yahoze ari mu itsinda ry’abatinganyi.

Madamu Goncalves yarakajwe no kumva aya makuru niko guhita ahambiriza uyu musore gusa nyuma y’aho bongeye gusubirana.

Tiago bivugwa ko yagerageje gutereta umugabo witwa Mauro wahoze ari umuyobozi wa Neymar Jr ndetse ayo makuru akaba yarageze kuri Nadine kwihangana bikanga.

Nadine w’imyaka 52 yari amaze iminsi 13 gusa atangaje ko ari mu rukundo rukomeye n’uyu musore w’imyaka 22 gusa ngo ahashize he hamubereye imbogamizi ituma bakomezanya.

Tiago urushwa imyaka 6 na Neymar,yabanje gutereta uyu mugabo mugenzi we witwa Mauro wari umuyobozi wa Neymar hanyuma ahita ajya gutereta umukinnyi wa Film akaba n’umunyarwenya w’Umunya Brazil witwa Carlinhos Maia.

Amakuru yavuye muri Brazil avuga uyu mukunzi wa Nadine, Tiago Ramos ari umunyamideli ndetse ngo yari kabuhariwe mu mikino ya 4K Easy.

Nta muntu n’umwe uzi igihe uyu Tiago yatangiriye gukundana na Nadine,gusa uyu musore yagaragaye mu nyubako ya Neymar Jr ubwo yari yakoze isabukuru muri Gashyantare.

Tiago yamaze gusubira mu muryango we nyuma yo gusohorwa mu nzu na Nadine wamuvumbuye ko yahoze ari umutinganyi ndetse yagaragaye ari gukina imikino yo kuri mudasobwa na nyina na mushiki we.

Mu minsi ishize,Nadine Goncalves abinyujije kuri Instagram yanditse ubutumwa bugaragaza ko yatakaye mu rukundo rw’uyu musore ukiri muto aho yagize ati “ikidafite ubusobanuro ntabwo wagisobanura,ubana nacyo”,arangije ashyiraho utumenyetso twinshi tw’umutima.

Neymar yabanje kwishimira uru rukundo rw’umubyeyi we n’uyu mwana muto ndetse yahise asubiza ubutumwa bw’umubyeyi we ati “Ishime mama,ndagukunda.”Arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima twinshi.

Ababyeyi ba Neymar batandukanye muri 2016 nyuma y’imyaka 25 bari bamaze babana mu nzu imwe.