Print

Umugore umaze kubyara abana 15 mu myaka 13 arashaka umugabo umufasha gukomeza kubyara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 June 2020 Yasuwe: 8970

Uyu mugore yatangarije ikinyamakuru Daily Nation ko nubwo yabyaye abana 15 ariko afite gahunda yo gukomeza.

Yagize ati “Ndi umugore wishimye wabyaye abana 15 nubwo abana banjye 4 bapfuye,sindarekera.”

Uyu mugore yavuze ko abana ariyo soko y’ibyishimo kuri we ariyo mpamvu yifuza gukoremeza kubyara abandi nabona umugabo umukunda.

Yagize ati “ Nimbona umugabo mwiza unkunda kandi unyitaho,nzabyara abandi benshi.”

Madamu Hodhan amaze gutandukana n’abagabo 3 mu myaka 13 gusa amaze ashyingiwe.

Muri Kenya hari umugani uvuga ko inshingano y’umugore ari ukubyara hanyuma umuryango ukabarera.

Mu gace ka Mandera,abagore barabyara cyane aho ikigero cyo kubyara kwabo ari 5.3 kiruta kure cyane icya Kenya kingana na 3.9.

Uyu mugore Hodhan arashaka kuba nk’umugandekazi witwa Mariam Nabatanzi watangiye kubyara abana afite imyaka 12,kuri ubu amaze kubyara abana 44 ku mugabo umwe.

Mariam wari ufite ikibazo kidakunze kubaho cya nyababyeyi ye nini ituma abyara abana benshi,yamamaye ku isi kubera ukuntu afite abana 44 ku myaka 36 gusa.

Ku myaka 40 nibwo Mariam yabashije kubona ubufasha bwo guhagarika kubyara nyuma y’aho yabishatse akiri muto bakamubwira ko byamugiraho ingaruka kubera nyababyeyi ye nini biteye ubwoba.

Mariam Nabatanzi yabyaye abana 2 inshuro 6,abyara abana 3 icyarimwe inshuro 4 hanyuma abyara abana 4 icyarimwe inshuro 3.

Uyu mugore amaze imyaka 4 arera aba bana wenyine kuko umugabo we yamutaye amubwira ko yari arambiwe kubyara cyane kwe.

Nyuma yo kubyara impanga inshuro zikurikiranya,Nabatanzi yagiye kwa muganga gusaba ko bamuha uburyo bwo kuboneza urubyaro amubwira ko gufata ibinini bimurinda gusama inda byamuviramo ibibazo bikomeye kubera nyababyeyi ye nini.

Nabatanzi yashyingiwe afite imyaka 12 ku mugabo wari ufite imyaka 40 n’ukuvuga ko yamurushaga imyaka 28.Uyu mugore yashatse mu rwego rwo guhunga mukase wamuroze inshuro nyinshi ntibimuhire.