Print

RIB yataye muri yombi abayobozi 2 bo mu karere ka Nyaruguru barimo Gitifu wako

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 June 2020 Yasuwe: 2389

Aba bayobozi bakurikiranweho ibyaha byo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira ruswa.

Bakurikiranweho kandi gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no kunyereza umutungo wa Leta.

Aba bakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko umuntungo wa Leta ari ntavogerwa kandi itazihanganira umuntu wese uzawukoresha nabi.

Ibibazo byo kunyereza umutungo Leta yageneye abaturage si ubwa mbere bivuzwe muri Nyaruguru kuko kwezi gushize hatawe muri yombi abagoronome babiri bazira kunyereza imbuto n’ifumbire z’abaturage.

Agronome w’Umurenge wa Nyabimata muri aka karere ka Nyaruguru n’umwe mu bashyikirizwe inzego z’umutekano, akurikiranyweho kunyereza ifumbire y’ishwagara ndetse n’imbuto y’ibirayi byari bigenewe abaturage.

Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru avuga ko uwo Agronome witwa Bikorimana Gilbert yari yahawe ifumbire n’imbuto y’ibirayi bigenewe abaturage ariko ntiyabibaha byose.

Kuwa 6 Gicurasi 2020, Agronome w’Umurenge wa Ruheru na we yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kwiba ifumbire, ishwagara n’imbuto y’ibirayi byagenewe abaturage.

Hagamijwe guteza imbere ubuhinzi mu Karere ka Nyaruguru, mu mirenge ya Busanze, Nyabimata, Kivu, Ruheru na Muganza haciwe amaterasi y’indinganire ndetse n’abaturage bahabwa imbuto z’indobanure n’inyongeramusaruro kugira ngo babone umusaruro utubutse.

Izo mbuto, ifumbire n’ishwagara bihabwa ba Agronome b’imirenge kugira ngo babigeza ku bahinzi, ariko bamwe babahaye ibituzuye kugira ngo basagure ibyo kugurisha.

Bumwe mu buryo bukoreshwa mu kubyiba ni ugucukura imyobo iterwamo ibirayi mu buryo butari bwo, aho basigamo intera nini hagati y’icyobo n’ikindi bagamije gusagura ifumbire, ishwaga n’imbuto.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwiyemeje gukora igenzura kugira ngo abatwara ibigenewe abaturage bibiryozwe.


Comments

Oscar 12 June 2020

Ni ngombwa rwose guhana abanyereza umutungo wa leta .