Print

Umusore watereye ivi mu ishyamba mu gihe cya Coronavirus yaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 June 2020 Yasuwe: 12435

Gafotozi ukomeye muri Uganda witwa Makoma Nation utwara ba mukerarugendo muri iki gihugu yatunguye umukunzi we arapfukama ashyira ivi hasi niko kumusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

Ushinzwe umutekano wari imbere y’aba bombi ndetse n’utu dusumbashyamba nibo babonye ibirori ndetse nta gushidikanya ko babakomeye amashyi.

Muri iyi foto yakwirakwiriye cyane kuri Twitter,uyu musore yagaragaye ari kwambika impeta uyu mukunzi we imbere y’uyu mugabo ushinzwe umutekano wari ufite imbunda n’utu dusumbashyamba.

Uyu mukobwa wambitswe impeta n’uyu gafotozi yitwa Ronah Asiimwe, asanzwe afite iduka ryitwa Urban Rolex Booth riherereye I Mbarara mu Burengerazuba bwa Uganda ndetse ngo yize muri kaminuza ya Makelele.

Ronah Asiimwe yagize ati ‘Twagiye muri pariki dufite gahunda yo kwifotoza gusa iby’impeta ntabwo byarimo.Kwari ukwifotoza gusa niyo mpamvu twagiye twembi gusa.

Aba bombi batembereye muri pariki ya Queen Elizabeth no mu ishyamba rya Kibaale bagirana ibihe byiza byavuyemo no kwambikana impeta.

Makoma yavuze ko byamutwaye ibyumweru 2 ategura uko azatungura umukunzi we.Yavuze ko yavuganye n’umurinzi wa pariki ndetse na gafotozi ngo bari bazi gahunda ihari.Yavuze ko yari yifuje gutungurira umukunzi we imbere y’udusumbashyamba abigeraho.




Comments

munyemana 12 June 2020

Ntibisanzwe!!! Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.