Print

RDF yemeje ko abasirikare bayo 2 bafunzwe bakurikiranyweho guhohotera abaturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 June 2020 Yasuwe: 1977

Bamwe mu batuye muri ako kagari babwiye TV1 yo mu Rwanda ko mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 07 Kamena 2020 abasirikare bambaye imyenda ya gisirikare bafatanyije n’inkeragutabara, bakubise abaturage batandukanye.

Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyasohoye itangazo rivuga ku byabaye ndetse cyemeza ko abasirikare babikoze bafunzwe.

Urukiko rwa gisirikare i Kigali rukurikiranye abasirikare batanu ku byaha bakekwaho birimo gukubita abaturage no gusambanya abagore ku ngufu.

Mudaheranwa Alphonse, yarakubiswe bikomeye bimuviramo kujyanwa mu bitaro aho yamaze iminsi itatu.

Mu ijwi ryumvikanamo intege nkeya z’umubiri, Bwana Mudaheranwa yabwiye BBC ko yakubiswe akababazwa "igice cyo hasi cyose, akaboko n’umugongo".

Avuga ko nyuma yo koroherwa yasezerewe mu bitaro ubu akaba akomeje kwitabwaho ari mu rugo kuko agifite intege nkeya.

Aba basirikare batamenyekanye amazina abaturage bavuga ko basanzwe barinda umwe mu basirikare bakuru ufite ipeti rya Colonel utuye mu mudugudu wa Rugarama ya 3 mu kagari ka Nyamata mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Yagize ati: "Icyabiteye ni ugukubitwa gusa, ni ibintu byatunguranye, banyibeshyeho kuko si abantu tuziranye, nta gahunda bari babifitemo".

Amakuru yatanzwe n’abaturage ni uko aba basirikare bafatanyije n’inkeragutabara, bibeshye bakajya ku rugo rwa Mudaheranwa bagira ngo ni urw’uwo bari bagambiriye.

Nyuma yo kugirirwa nabi, Bwana Mudaheranwa avuga ko abakuru b’ingabo bamufashije, ati: "Iyo batamfasha ubu simba ndi mu rugo", yemeza ko n’ubu bagikomeje kumufasha.

Ababikoze barafashwe

Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo ku rubuga rwacyo kivuga ko "kuva tariki 10 abasirikare babiri bafunzwe baregwa ibyaha by’imyitwarire mibi" ku baturage bo muri kariya kagari.

Iri tangazo rivuga ko igisirikare "cyamagana ibikorwa byose birenze ku mategeko cyangwa amahame agenga abasirikare b’u Rwanda".

Rivuga ko abo basirikare bazaburanishwa mu ruhame ku byaha baregwa.

Bibaye mu gihe hari urubanza ruri kuregwamo abasirikare batanu ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu no gukubita abaturage i Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.

Urukiko rwa gisirikare ruherutse kurekura by’agateganyo batatu muri bo naho babiri bakomeza gukurikiranwa bafunze.

Bwana Mudaheranwa yabwiye BBC ko yabwiwe ko abamuhemukiye "babakurikiranye bagafatwa".

BBC


Comments

helsi 13 June 2020

Niba abakurikiranwa ari ababa batangajwe na TV1, aho itagera ngo ibavugire bo bizagenda gute?


DUMBULI 12 June 2020

Rwose nasabaga ko ikibazo cy’imyitwarire idahwitse ya bamwe bake muri RDF ihagurukirwa bigacika burundu kuko imyitwarire myiza ya RDF ni ingenzi yatumye u Rwanda rubohorwa rugira ijambo mu ruhando rw’amahanga ruba uko ruhagaze uku, abatwangiriza isura ntibagobye kwihanganirwa nagato kuko bikomeje twaba nkabandi tubona baciriritse.