Print

Kayonza:Abagabo 2 biyahuye bivugwa ko babitewe n’urushako

Yanditwe na: Martin Munezero 13 June 2020 Yasuwe: 2134

Inkuru zo kwiyahura kw’aba bagabo zamenyekanye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kamena 2020.

Ahagana saa Tatu z’amanywa nibwo Musabimana Olivier wari ufite imyaka 33 atuye mu Kagari ka Byimana mu Murenge wa Ndego yiyahuye. Nyuma yaho ahagana saa Saba z’amanywa mu Murenge wa Nyamirama mu Kagari ka Shyogo naho umugabo witwa Dusabamahoro Hassan wari ufite imyaka 47 y’amavuko na we basanze yimanitse mu mugozi akoresheje ishuka.

Aba bagabo babiri biyahuye bose impamvu zitangwa n’abaturanyi babo ngo ni uko byatewe n’amakimbirane bari bafitanye n’abagore babo dore ko ingo zabo zakunze kugaragaramo amakimbirane.


Comments

karekezi 13 June 2020

Family Violence iteye ubwoba ku isi.Raporo y’Umuryango w’Abibubumbye yerekana ko muli Mexico hicwa abagore 10 buri munsi.Muli Africa y’epfo,buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Muli France,abagore 30% bavuga ko baciye inyuma Abagabo babo. IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Isaba abashakanye gukundana,kubabarirana,kwihanganirana,kubahana,communication,etc...Nguwo umuti rukumbi wo gushwana kw’abashakanye.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.