Print

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu yabaye umumotari nyuma yo gukubitwa n’inzara ya Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2020 Yasuwe: 7418

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 wakubiswe n’ubushomeri nyuma y’aho shampiyona ya KPL ihagaritswe,yahisemo gukura amaboko mu mufuka agura imoto ajya mu muhanda gushaka ikimutunga.

Kuva muri Werurwe 2020,imikino mu gihugu cya Kenya yarahagaritswe ariyo mpamvu na Wesley Onguso yahisemo kwigira kuba umumotari.

Uyu myugariro uzwi muri Kenya,yabwiye abanyamakuru ko adakunda ubushomeri ariyo mpamvu yahise mo gushaka moto agatwara imizigo n’abantu kubera ko shampiyona yahagaze.

Yagize ati “Sinashobora kwirirwa mu rugo umunsi wose.Nta mafaranga ahari.Sinkunda ubushomeri.Naguze moto ngo imfashe gutunga umuryango wanjye.Ku munsi nkorera igihumbi cy’amashilingi ya Kenya.”

Onguso arazwi cyane muri Kenya kuko yakinnye mu bwugarizi bw’amakipe atandukanye nka Posta Rangers, Mathare United na Sofapaka muri Kenyan Premier League.Uyu musore yakiniye kandi ikipe y’igihugu y’abakuru Harambe Stars.

Uyu mugabo yibukwa cyane muri 2013 ubwo yatsindiraga Kenya Penaliti ikina na Zanzibar,bikayifasha kwegukana 2013 Cecafa Senior Challenge Cup.

Guverinoma ya Kenya yiyemeje gufasha abakinnyi bagizweho ingaruka na Coronavirus ibagenera ibihumbi 10 by’amashilingi muri Kamena, Nyakanga na Kanama.