Print

Abajura 18 bakubiswe n’inkuba batererejwe n’abaturage bari bibye amamiliyoni bapfa barimo kugabana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2020 Yasuwe: 6976

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Leadership.ng cyo muri Nigeria avuga ko ubwo aba bajura bagabaniraga ibyo bibye mu ishyamba rya Choncha riherereye mu ntara ya Adamawa ho mu gihugu cya Nigeria,inkuba batererejwe n’abaturage bibye yabasanze mu ishyamba irabakubita 18 bahasiga ubuzima.

Aba bagizi ba nabi ngo bakubiswe n’iyi nkuba ubwo bari bahuze bari kugabana akayabo ka miliyoni 20 z’ama Naira akoreshwa muri NIGERIA.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri polisi ya Adamawa, DSP Suleiman Yahya, yemeje aya makuru, avuga ko aba bajura bashinzwe igihugu cya Cameron gihana imbibe na Nigeria.

Yagize ati: “Yego twabyumvise ko abaturage bibwe bakoresheje umurozi baturanye gusa ngo byabereye ku butaka bwa Kameruni duhana imbibe ariyo mpamvu bitareba ubutabera bwacu.

Umuyobozi wa Polisi muri iki gihugu yahise ategeka gushyiraho abashinzwe umutekano bo gufatanya n’imboni za rubanda n’abahigi kugira ngo bahagarike abajura n’aba rushimusi bakunze kwibasira uduce nka Toungo, Ganye, Jada na Mayo Belwa.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’aka gace ka Toungo avuga ko aba bajura bari bibye akayabo ka miliyoni 20 za bayambuye abaturage batuye hagati ya Koncha muri Cameron na Toungo muri Nigeria.

Aba baturage ngo bari bamaze kurambirwa aba barushimusi ndetse n’abajura bibasiraga aka gace, ariyo mpamvu bagiye inama bashaka umurozi ukomeye ubafasha kubaha isomo nibwo yabakubitishije inkuba ibanurira mu ishyamba barimo kugabana amafaranga babambuye.