Print

Nyamagabe: Abagizi ba nabi bitwaje imihoro bateze abaturage 4 barabatema barakomereka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 June 2020 Yasuwe: 2100

Ubwo bugizi bwa nabi bwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2020 mu Kagari ka Munyege mu Mudugudu wa Munyege.

Uwo murenge wa Uwinkingi uhana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe ariko ntabwo biremezwa neza niba ari ho abo bagizi ba nabi baturutse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi, Uwamahoro Philbert, yabwiye IGIHE ko abo bagizi ba nabi bateze abaturage bari bavuye guhaha mu Gasantere kitwa Mundamira.

Ati “Byabaye ku mugoroba ahagana 19h45; abo bagizi ba nabi ntabwo turabamenya ariko iperereza ryatangiye ku bufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.”

Abaturage bane batemwe barimo umukobwa w’imyaka 18; umusaza w’imyaka 65 n’abagabo babiri bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.

Bakimara gutemwa abaturage n’abayobozi batabaye bihutira kubajyana ku Kigo Nderabuzaima cya Mbuga, bagezeyo basanga abo bagabo babiri bakomerekejwe cyane boherezwa ku Bitaro bya Kigeme nabyo bisanga barembye bihita bibohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Uwinkingi yabwiye IGIHE ko bakeka ko ubwo bugizi bwa nabi bwakozwe n’abantu baturutse mu ishyamba rya Nyungwe.

Ati “Twagize ubwoba ko baturutse muri Nyungwe kuko abantu batemye ni abaturage basanzwe ku buryo bigaragara ko nta kindi babashakagaho uretse ubugizi bwa nabi gusa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi, Uwamahoro Philbert, yavuze ko ibikorwa nk’ibyo by’ubugizi bwa nabi bitari biherutse asaba abaturage kuba maso no gutanga amakuru igihe babonye umuntu batazi.

Ati “Ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi biba bisa n’ibyateguwe, abaturage twabasaba ko buri wese aba ijisho ry’umuturanyi yabona umuntu atazi agahita amenyesha ubuyobozi. Natwe turakomeza ingamba zo gukaza amarondo n’umutekano.”

Nyuma y’ubwo ubugizi bwa nabi abaturage baganirijwe barahumurizwa, basabwa gukomera no guhanahana amakuru n’ubuyobozi ku kintu cyose bakeka ko gishobora kubahungabanya.

Inkuru ya IGIHE