Print

Abakinnyi b’ibyamamare b’ikipe ya Arsenal bagaragaye bambaye imyenda yakorewe mu Rwanda bagira n’icyo bayivugaho[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 14 June 2020 Yasuwe: 1955

Abo bakinnyi basabwe kwambara iyo myambaro n’aberekana imideli b’Abanyarwanda, mu rwego rwo kugaragaza uko basa mu myambaro itandukanye yakozwe n’Abanyarwanda, abo bakinnyi na bo barabyemera barayambara.

Abakinnyi b’ibyamamare b’ikipe ya Arsenal barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Hector Bellerin na Reiss Nelson bamuritse imyambaro yakorewe mu Rwanda

Iryo higanwa rigamije gukomeza gushyigikira ubukangurambaga bwa ‘Visit Rwanda’ mu gihe ubukerarugendo ku isi yose bwabaye buhagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

Ni ihiganwa kandi ryateguwe hagamijwe kwishimira urwego abakora imyambaro ikorerwa mu Rwanda bamaze kugeraho.

Avuga kuri iyo myambaro yakorewe mu Rwanda yambaye, umukinnyi Reiss Nelson yagize ati “Ndakeka amabara ari meza, kandi ishati ni nziza cyane. Ushobora kuyambara ukayijyana ahantu hatandukanye”.

Kompanyi zikora imyambaro mu Rwanda zanambitse abo bakinnyi zirimo Haute Baso, House of Tayo, Inzuki Designs, K’tsobe, Moshions, Rwanda Clothing na Uzi Collections.

Joseline Umutoniwase, nyiri Rwanda Clothing, yavuze ko iri higanwa (challenge) ari ikimenyetso cyiza.

Ati “Twishimye cyane kuba Arsenal bemeye kugira uruhare mu guteza imbere imyambaro ikorerwa iwacu, bakemera kuyambara. Ni ikimenyetso ko intego yacu yo kugeza ibikorwa byacu kure irimo igenda igerwaho”.

Mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa wa mbere wa Arsenal mu bukerarugendo, mu masezerano y’imyaka itatu yahawe izina rya ‘Visit Rwanda’, agamije kugaragaza u Rwanda nk’igihugu cy’ubukerarugendo, ishoramari n’ibindi.