Print

Umutoza wa Dortmund yishimiye igitego cyabonetse ku munota wa nyuma avunika ukuguru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 June 2020 Yasuwe: 2496

Uyu rutahizamu wari umaze imikino 2 adakina kubera imvune,yinjiye mu kibuga asimbuye ku munsi w’ejo ashimisha benshi barimo umutoza we Favre wishimye akavunika ukuguru.

Uyu rutahizamu w’imyaka 19 yatsinze iki gitego habura amasegonda 40 ngo umukino urangire, ku mupira mwiza yahawe na Manuel Akanji bituma umutoza wa BVB asimbukira mu kirere bimuviramo kuvunika akaguru.

Lucien Favre wari imbere y’intebe y’abasimbura yasimbukiye mu bicu agarutse ku butaka yumva ukuguru kwe kwagize ikibazo ndetse amashusho yamugaragaje ari gukanda ukuguru.

Si ubwa mbere Favre yishimiye igitego akavunika ukuguru kuko mu mezi 7 ashize,nabwo Rutahizamu we Brandt yatsinze igitego ku munota wa 80 bakina na Borussia Monchengladbach mu kucyishimira ukuguru kwe kurahazaharira.

Uyu mutoza yatashye acumbagira ariko yishimira ko ikipe ye ibonye amanota 3 yakuye kure.

Dortmund iri inyuma ya Bayern Munich iyoboye Bundesliga uyu mwaka aho irushwa amanita 9 yose. Erling Haaland amaze gutsinda ibitego 16 mu mikino 14 amaze gukinira Dortmund.

Ikipe ya Dortmund iri mu zikunzwe cyane mu Budage,iri mu byishimo byo kuba yagaruye Erling Haaland na kapiteni Marco Reus mbere y’uko shampiyona y’uyu mwaka irangira.


Haaland yatsinze igitego cyabaye intandaro yo kuvunika ukuguru k’umutoza we