Print

ShaddyBoo yatunguranye avuga uburyo akunda Yvan Buravan

Yanditwe na: Martin Munezero 15 June 2020 Yasuwe: 7448

Aya makuru yaravuzwe ariko ntihamenyekanye ukuri, ShaddyBoo mu kiganiro CelebzMagazine yatanze ibisobanuro byateye benshi urujijo ku rukundo akunda umuhanzi Yvan Buravan.

Mu mvugo yuje amarangamutima aseka cyane …,abanje kubitekerezaho yahamirije umunyamakuru ko akunda Yvan Buravan ariko ntiyasobanura birambuye iby’urwo rukundo amukunda.

Ati” Nkunda Yvan Buravan…, kandi aranshimisha!!”Umunyamakuru yamusabye kugerageza gusobanura birambuye urukundo amukunda uko rumeze maze ShaddyBoo aryumaho.

Uyu mugore ukunzwe kuri Instagram yaraherutse gushyirwa mu majwi ubwo yitabiraga igitaramo cya Buravan yambaye umwenda werekana ibibero bye.

Igitaramo cyagaragayemo bamwe mu bakobwa bamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ShaddyBoo ,Kate Bashabe ndetse na Asinah,ni bamwe mu byamamarekazi byagarutsweho kubera imyambarire yabyo.

ShaddyBoo akaba aherutse gutangaza ko akumbuye kubyara agaterura agahinja ndetse akanavuga ko ubu noneho yiteguye kuba yajya mu rukundo n’umusore we azumva yishimiye akamwuzuriza ibyifuzo bye.