Print

Impamvu itangaje yatumye Robert Lewandowski ahatiriza kwerekeza muri Real Madrid yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 June 2020 Yasuwe: 2110

Uwahoze ari umujyanama w’uyu rutahizamu witwa Cezary Kucharski yavuze ko Lewandowski yifuzaga kwerekeza muri Real Madrid kurusha muri Bayern kugira ngo akine mu ikipe imwe na Ronaldo.

Icyakora ntibyamukundiye kuko mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2014 yerekeje mu ikipe ya Bayern Munich ku buntu avuye muri Borussia Dortmund yagiriyemo ibihe byiza.

Lewandowski amaze gukora amateka adasanzwe muri Bundesliga by’umwihariko muri Bayern Munich gusa ngo yayigiyemo kubera ko Real Madrid itashyize imbaraga mu kumushaka.

Bwana Kucharski yabwiye urubuga rwa YouTube rwitwa Futbolownia ati “ku ruhande rumwe ubwob hari ibiganiro,ntiyifuzaga gusinya amasezerano muri Bayern Munich ahubwo yashakaga kwerekeza muri Real Madrid kubera ko Ronaldo yayikinagamo.

Namwumvishije ko agomba kuba rutahizamu wa mbere mu ikipe nkuru.Muri Real Madrid yashoboraga kurusha Karim Benzema ariko sinari kumwemerera kujya mu ikipe ari nimero ya kabiri bitewe n’ukuntu yari ahagaze neza muri icyo gihe.Natsindagirije ibi mu biganiro byose yaba muri Real Madrid, Arsenal cyangwa Manchester City.’

Lewandowski ngo yahangayikishijwe cyane niba azisanga mu mikinire ya Pep Guardiola ndetse niba azabasha guhangana na Mario Mandzukic wari ufite umwanya uhoraho.

Uyu mugabo yavuze ko yagiriye inama Lewandowski yo kwerekeza muri Bayern ngo kuko ariho yari gushobora cyane ko yari avuye muri Borussia Dortmund.

Lewandowski w’imyaka 31 amaze gufasha Bayern Munich gkoza imitwe y’intoki kuri Bundesliga ya munani yikurikiranya mu mateka yayo.


Lewandowski yifuje gukinana na Cristiano Ronaldo ntibyamukundira